Inkuru Nyamukuru

USA: Abagizwe abere ku cyaha cyo kwica Malcom X bagiye guhabwa impozamarira

todayOctober 31, 2022 97

Background
share close

Leta ya New York igiye guha impozamarira mu gushumbusha abagabo babiri bagizwe abere ku cyaha bashinjwaga cyo kwica Malcom X, umwirabura waharaniye uburenganzira bw’abirabura.

Abo bagabo bashinjwe icyaha cyo kwica Malcom X mu mwaka wi 1965. Nyuma yo kugirwa abere bagiye gushumbushwa amafaranga y’impozamarira angana na miliyoni 36 z’amadolari y’amerika.

Bivugwa ko umujyi wa New York izatanga miliyoni 26, naho Leta ya New York ikazatanga izindi miliyoni 10.

Abo bagabo bombi aribo Muhammad Aziz hamwe na Khalil Islam bakomeje guhakana ko bahowe ubusa kuko nta ruhare bagize mu rupfu rwa Malcom X.

Aziz ubu afite imyaka 84, Islam we yitabye Imana mu mwaka wa 2009

Abo bagabo bamaze imyaka itari mike mu munyururu baza kurekurwa by’agateganyo mu 1980.

Ijwi ry’Amerika rivuga ko ayo mafaranga y’impozamarira bazayagabana hagati yabo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bull Dogg yasusurukije abitabirye igitaramo yakoreye i Dubai

Umuraperi Ndayishimiye Malik Bertrand uzwi ku izina rya Bull Dogg yagaragarijwe urukundo rukomeye n’abakunzi b’umuziki batuye i Dubai mu gitaramo ‘East African Show’. Bull Dogg yataramiye Abanyarwanda n’Abarundi batuye i Dubai Iki gitaramo cyabereye muri Lotus Grand Hotel, cyabaye ku wa 29 Ukwakira 2022, Uretse Bull Dogg cyaririmbyemo kandi n’umuhanzi Lollilo ukomoka mu Burundi. Iki gitaramo cyitabiriwe n’Abanyarwanda n’Abarundi batuye cyangwa bakorera i Dubai. Aba bishimiye kuririmbirwa n’abahanzi bo mu […]

todayOctober 31, 2022 81

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%