Inkuru Nyamukuru

Bamporiki yajuririye igifungo cy’imyaka ine yakatiwe

todayNovember 1, 2022 52

Background
share close

Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuco, Edouard Bamporiki, yajuririye igifungo cy’imyaka ine yakatiwe n’urukiko, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Bamporiki yagejeje ubujurire bwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyamirambo ku itariki 25 Ukwakira 2022, ajuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo rwamusabiye igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60Frw ku itariki 30 Nzeri 2022.

Bamporiki ugifungishijwe ijisho mu rugo rwe kuva yahagarikwa ku kazi muri Gicurasi uyu mwaka, yagombaga kujurira nyuma y’iminsi 30 nk’uko itegeko ribiteganya.

Iminsi 30 iteganywa n’itegeko yarangiye ku Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022, Bamporiki akazakomeza gufungishwa ijisho kugeza ku isomwa ry’ubujurire bwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye intumwa ya mugenzi we Lourenço wa Angola

Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, yakiriye muri Village Urugwiro, António Tete, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola uri mu ruzinduko mu Rwanda. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, bivuga ko Minisitiri Tete yazaniye Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, Bwana João Lourenço, muri iki gihe uyoboye Inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (ICGLR). Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Tete, nyuma y’aho […]

todayOctober 31, 2022 50

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%