Inkuru Nyamukuru

Patient Bizimana yasanze umugore we muri Amerika

todayNovember 1, 2022 78

Background
share close

Umuhanzi usanzwe uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Patient Bizimana, yamaze kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yasanze umugore we Gentille Uwera Karamira.

Patient Bizimana yakiriwe n’umugore we muri Amerika

Patient Bizimana yimukiye muri Amerika nyuma y’uko tariki ya 19 Ukuboza 2021 ari bwo yakoze ubukwe na Gentille, ndetse mu mpera za Nzeri muri uyu mwaka bibarutse imfura ya bo aho yavukiye muri Amerika kuko umugore yari yarasubiyeyo mu kazi.

Uyu muhanzi ntiyabashije guhita ajyana n’umugore we muri Amerika kuko yagumye mu Rwanda kugira ngo abanze abone ibyangombwa bimwemerera kujya gutura muri Amerika.

Ku Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022, ni bwo Patient Bizimana yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram amafoto n’amashusho agaragaza ko yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari naho agiye gutura.

Uyu muhanzi akaba yarakiranywe urugwiro n’abantu batandukanye, barimo inshuti z’umuryango ndetse n’umugore we Gentille Uwera Karamira n’imfura ya bo baheruka kwibaruka, bamuha ikaze muri Amerika.

Patient Bizimana yiyongereye kuri Serge Iyamuremye na we usanzwe aririmba indirimbo zihimbaza Imana, umaze iminsi yerekeje muri Amerika aho bivugwa ko na we yasanze yo umugore we.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Davido mu gahinda gakomeye ko gupfusha umwana we w’imyaka itatu

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria David Adeleke uzwi cyane nka Davido, ari mu kababaro gakomeye nyuma yo gupfusha umwana w’umuhumgu witwa Efeanyi Adeleke w’imyaka itatu, yabyaranye na Chioma Rowland. Amakuru arambuye yerekeranye n’urupfu rwa Ifeanyi ntarajya ahagaragara kugeza ubu, cyane ko n’umuryango wa Davido utaragira icyo ubivugaho, n’ubwo inshuti ze za hafi na bamwe mu bo muryango we bagiye bamufata mu mugongo. Icyakora amakuru ataremezwa avuga ko uyu muhungu w’imfura […]

todayNovember 1, 2022 81

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%