Inkuru Nyamukuru

Umuherwe Oleg Tinkov yiyambuye ubwenegihugu bw’u Burusiya kubera intambara ya Ukraine

todayNovember 1, 2022 70

Background
share close

Umuherwe ufite banki, Oleg Tinkov, yiyambuye ubwenegihugu bw’u Burusiya kubera intambara igihugu cye cyagabye kuri Ukraine, ahita anamaganira kure ubutegetsi bwa Putin.

Tinkov yatangije banki yitwa Tinkoff Bank ikorera ku mbuga nkoranyambaga, ikaba ari imwe mu mabanki atanga ingurane nini, ifite n’abakiriya bakabakaba Miliyoni 20.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, yavuze ko adashora kandi atazigera yifatanya n’igihugu gifite intwaro kandi cyatangije intambara muri Ukwaine.

BBC ivuga ko ari gake cyane abaherwe b’u Burusiya banenga ku mugaragaro ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine.

Uyu munyamabanki bivugwa ko aba i Londres, ariko akaba yarafatiwe ibihano n’u Bwongereza,  nk’uko bimeze ku bandi batunzi bakomeye batari bake bakomoka mu Burusiya.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

NYARUGENGE: Yafatanywe litiro 1,680 z’inzoga z’inkorano

Ku wa Mbere tariki ya 31 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Kigali, bakoze umukwabu wo gushakisha no kwangiza inzoga z’inkorano. Muri uwo mukwabu, hafashwe  litiro 1,680 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina ry’ibikwangari, zafatiwe mu rugo rw’uwitwa Irihamye Dany bakunze kwita Kazungu ufite imyaka 34 y’amavuko, mu mudugudu wa Nyabikoni mu Kagari ka Nyabugogo. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief […]

todayNovember 1, 2022 47

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%