Inkuru Nyamukuru

Amerika yasabye M23 kuva mu duce yigaruriye

todayNovember 1, 2022 301

Background
share close

Leta ya Amerika yasabye umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi ugasubira inyuma ukava mu birindiro byawo, no kubahiriza igikorwa cya leta cyo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe y’inyeshyamba.

M23 imaze gufata igice cya teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru, harimo Rutshuru – umujyi mukuru w’iyi teritwari – Kiwanja ndetse n’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo kinini muri ako gace. 

Itangazo ry’ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bya Amerika rivuga ko icyo gihugu “cyamagana bikomeye kongera kubura imirwano kwa M23, yateye ikomeje guhitana no gusiga inkomere z’abasivile n’abandi benshi bagahunga ingo zabo. 

Gusa umutwe wa M23 wagiye usubiramo inshuro nyinshi ko utazava mu birindiro byawo hatabayeho kumvikana na leta ku byo uvuga ko urwanira. 

Leta ya Kinshasa, yita M23 umutwe w’iterabwoba, yahakanye ko nta biganiro izagirana n’uyu mutwe. Mu mirwano yo mu mpera z’icyumweru gishize, M23 yigaruriye ibindi bice muri teritwari ya Rutshuru yirukanye ingabo za leta. Ibi byashyize ku gitutu umujyi wa Goma usa n’aho ubu ariwo ugiye kugarizwa n’izi nyeshyamba, nk’uko BBC ibitangaza.  

Amerika yasabye kandi abo bireba bose mu karere guhagarika guha ubufasha ubwo aribwo imitwe itandukanye yitwaje intwaro.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yashimye imirimo y’abagize EALA

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2022, yagejeje ijambo ku Nteko rusange y’abagize Inteka Ishinga Amategko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), ashima imirimo bakoze mu myaka itanu bamaze. Perezida Kagame yashimye imirimo y’abagize EALA Perezida Kagame yashimye imirimo y’abagize EALA muri manda y’imyaka itanu irangiye, kuko yagize uruhare mu kunoza amategeko y’ibihugu bigize Umuryango wa EAC, n’uruhare iyo nteko yagize mu gutuma Afurika igera […]

todayNovember 1, 2022 68

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%