Abanyeshuri biga mu Ishuri ribanza rya Migeshi(EP Migeshi), binubira kuba ifunguro bakabaye bafatira ku ishuri saa sita, akenshi barihabwa hagati ya saa cyenda na saa kumi z’umugoroba, amasaha yo gutaha ya nimugoroba yegereje.
Gutinda guhabwa ifunguro rya saa sita, aba banyeshuri, bagaragaza ko bibangamira imyigire yabo. Umwe mu bo Kigali Today yahasanze mu ma saa munani n’igice z’amanywa, yagize ati: “Bigeze aya masaha bataratugaburira. Bikunze kutubaho kenshi, kandi biratubangamira, kuko kugeza aya masaha tutarashyira ikintu mu nda, inzara iba itumereye nabi, ku buryo n’amasomo mwarimu yigisha, tutabasha kuyakurikirana ngo tuyafate uko bikwiye. Ubuyobozi bwasuzuma iby’iki kibazo gituma turya dutinze gutya, bukadufasha kugikemura”.
Mugenzi we, yunzemo ati: “Hari n’ubwo babitugaburira saa cyenda cyangwa saa kumi, amasaha yo gutaha ya nimugoroba yegereje, byamaze no kutuva ku nzoka. Twe twifuza ko nibura ababishinzwe badufasha, kuri iki kigo cyacu, bakadusubirizaho gahunda y’umwihariko, yo kujya dufatira ifunguro rya saa sita mu rugo, kuko ho byibura twajya dusanga ababyeyi bayaduteguriye ku gihe, tutarinze gutakaza umwanya nk’uyunguyu dutegereje”.
Ikibazo cy’ibura ry’amazi rikunze kubaho, ngo riri mu bikomeje kuba intandaro ituma abana batabonera ifunguro ku gihe nk’uko byemejwe na Hakizimana Jules, umurezi akaba na responsable w’iki kigo, agira ati: “Dukunze kubura amazi n’igihe abonekeye, bikaba iby’akanya gatoya, kandi nabwo mu masaha y’igicuku. Twifashisha umuzamu wa hano, akatuvomera kuko aba yahasigaye, hakaba n’ubwo utwo ducyeya atatubonye”.
Yakomeje ati “Kenshi abanyonzi ni bo batuzanira ayo dukoresha, aho ijerekani imwe, bayitwishyuza amafaranga 150 cyangwa 200. Urumva rero nk’ikigo gifite abana basaga 1000, dukenera amazi menshi yo gutekesha, byahurirana no kuyavoma kure, bigatuma n’igihe cyo gutegura amafunguro kitubana kirekire, abana bakarya batinze ”.
Ibi na we ahamya ko hari ingaruka bigira. Ati: “Aba batangira amasomo saa moya za mugitondo, bakaruhuka saa sita na 15. Iyo habayeho ko amafunguro atinda, bakarya nyuma y’ayo masaha, bigira ingaruka, zituma amasomo adindira n’ingengabihe yayo igahungabana. Natwe twifuza ko amazi akomeje kutubera inzitizi, yashakirwa umuti urambye”.
Leta ya Amerika yasabye umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi ugasubira inyuma ukava mu birindiro byawo, no kubahiriza igikorwa cya leta cyo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe y'inyeshyamba. M23 imaze gufata igice cya teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru, harimo Rutshuru - umujyi mukuru w’iyi teritwari - Kiwanja ndetse n’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo kinini muri ako gace. Itangazo ry'ibiro bishinzwe ububanyi n'amahanga bya Amerika […]
Post comments (0)