Inkuru Nyamukuru

Uko umwitozo wo gufasha uwanduye Ebola wagenze ku kibuga cy’indege cya Kigali

todayNovember 1, 2022 84

Background
share close

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2022, habereye umwitozo wahuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubuzima, ku buryo bakwita ku murwayi wa Ebola igihe yaba agaragaye mu Rwanda.

Barimo berekana uko basuzuma abavuye mu ndege

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ibibuga by’indege mu Rwanda, Emmanuel Gacinya, yatangaje ko impamvu uyu mwitozo wabereye ku kibuga cy’indege, ari ukugira ngo abantu bitoze uko bakwakira uwagaragaweho Ebola, igihe yaba avuye hanze y’Igihugu yinjiye mu Rwanda.

Ati “Uyu mwitozo ugamije gufasha abakozi bakorera hano, kubereka uburyo bakwita ku murwayi ugaragaweho na Ebola no kumenya uburyo bamufasha.”

Uyu mwitozo wakozwe herekanwa uburyo bwose bukoreshwa bwo gufasha uwaketsweho ibimenyetso bya Ebola, mu gihe yaba yageze mu ndege no gufasha abo bikekwa ko yaba yahuye nabo.

Umuganga wita ku barwayi aba arimo akorana bya hafi n’abagomba kumufasha anatanga amakuru

Herekanywe uburyo bashobora gushyirwa ahabugenewe ndetse hagahamagarwa imbangukiragutabara igatwara abagarageje ibimenyetso, abandi bagashyirwa mu kato mu gihe ibisubizo byabo bitaraboneka, ndetse bagahabwa ubujyanama kugira ngo badahungabanywa n’ikibazo cyo kwandura icyo cyorezo.

Gacinya avuga ko u Rwanda rwiteguye guhangana no gukumira icyorezo cya Ebola, cyakwirakwira mu baturage mu gihe haba hari uwagaragayeho ibimenyetso byayo, aturutse hanze y’Igihugu.

Akomeza avuga ko imyitozo nk’iyi ari ukwitegura guhangana n’icyorezo igihe cyaba cyageze mu Rwanda, kugira ngo buri wese abe azi uruhare rwe agomba gukora ngo afashe uwaketsweho Ebola, bityo amufashe guhabwa ubutabazi bw’ibanze mu gihe gikwiriye.

Uwafashwe nk’umurwayi agiye gushyirwa mu mbangukiragutabara

Uyu mwitozongiro n’umwe mu myitozo isanzwe ikorwa n’indege za gisivile ngo harebwe uburyo inzego zinyuranye zakwitwara mu gihe haba habaye ibihe bidasanzwe ku bibuga by’indege.

Aha barimo bajya mu ndege babanje gusuzumwa

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwiteguye gukomeza kurinda ubusugire bw’Igihugu – Alain Mukuralinda

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose mu gukomeza kurinda ubusugire bw’Igihugu, n’ubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo ikomeje gushaka kuwuhungabanya ikorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kandi ko gusakuza atari byo bizakemura ikibazo cy’ubwumvikane bukeya buri hagati y’ibihugu byombi. Alain Mukuralinda, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Ibi yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana na RBA, aho yagize ati “Harimo ikibazo […]

todayNovember 1, 2022 70

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%