Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Peter Gerber uyobora Brussels Airlines

todayNovember 2, 2022 80

Background
share close

Perezida Paul ku wa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2022, yakiriye Peter Gerber Umuyobozi Mukuru wa Brussels Airlines, Kompanyi y’indege yo mu Bubiligi, na Christina Foerster, umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Lufthansa, sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere yo mu Budage.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame mu biganiro yagiranye n’aba bayobozi bombi, byagarutse ku kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda.

Ibi biganiro byitabiriwe na Minisitiri w’ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Ernest.

Peter Gerber, Umuyobozi Mukuru wa Brussels Airlines, ku wa kabiri n’itsinda ayoboye basuye urwibitso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, batemberezwa ibice birugize ndetse bashyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside mu 1994.

Perezida Kagame yakiriye kandi Peter Mathuki, umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), wagejeje ku Mukuru w’Igihugu imwe mu mirimo ubunyamabanga bw’uyu muryango bumaze gukora, mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye bwa politiki n’ubukungu hagati y’ibihugu bigize EAC.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, ari mu Rwanda aho yitabiriye ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba (EALA), iteraniye i Kigali guhera tariki ya 23 Ukwakira 10 ikazageza tariki ya 5 Ugushyingo 2022.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Taylor Swift yanditse amateka yiharira imyanya 10 ya mbere kuri Billboard Hot 100

Umuhanzikazi Taylor Swift yanditse amateka adasanzwe yo kuba umuhanzi wa mbere ufite indirimbo 10 zikunzwe ku rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ‘Billboard Hot 100’. Indirimbo 10 za Taylor Swift zihariye imyanya 10 ya mbere kuri Billboard Hot 100Aka gahigo yagakuyeho umuhanzi Drake, wari warakoze amateka nk’ayo, dore ko muri Nzeri ya 2021 yagize indirimbo icyenda mu icumi za mbere kuri urwo rutonde rwa Billboard Hot […]

todayNovember 2, 2022 94

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%