Inkuru Nyamukuru

Mu Rwanda hagiye kubera inama ya ‘Wikipedia’

todayNovember 2, 2022 74

Background
share close

Ku nshuro ya mbere i Kigali mu Rwanda hagiye kubera inama mpuzamahanga ya Wikipedia, izaba ihuriyemo amashami yayo atandukanye azwi nka Wikimedia.

Alex Ntare avuga ko iyi nama ari ingirakamaro ku Banyarwanda

Ni inama izwi nka Wiki Indaba, izahuza ibihugu birenga 30 byo ku mugabane w’Afurika hamwe n’abandi bantu batandukanye b’Abanyafurika, bandika kuri Wikipedia baba ku migabane itandukanye y’Isi.

Hashize imyaka irenga ibiri ishami ryo mu Rwanda rizwi nka Wiki Media Community User Group Rwanda, ritangiye gukora, aya matsinda yose akaba abarizwa mu kizwi nka Wiki Media Foundation.

Umuyobozi wa Wiki Media Community Group Rwanda, Derrick Ndahiro, avuga ko impamvu nyamukuru bahisemo kwandika kuri Wikipedia, ari uko basanze amakuru y’Abanyanrwanda n’u Rwanda yandikwa n’abanyamahanga, rimwe na rimwe bakabyandika nabi.

Ati “Twe icyo dukora ni ibintu byacu, dutandukanye n’abanyamahanga, umunyamahanga uzaza akandika kuri Kigali, yakwandika icyo ashaka cyose, kuko nta n’icyo ahomba, ariko jye gusoma amakuru avuga kuri Kigali atanditse neza birambabaza nk’Umunyarwanda, binsaba imbaraga zikubye kabiri gushaka amakuru avuga kuri Kigali kurusha umunyamahanga”.

Ndahiro Derrick

Ati “Icyo tuzungukira muri iyi nama, nk’Abanyarwanda basanzwe bandika, turi abantu batarenga 200, muri iyi nama hari umuntu uzameya y’uko Wikipedia na we ashobora kuyandikaho, twiteze kongera umubare w’abantu bandika kuri Wikipedia, ikindi cy’ingenzi ni ukugira ngo tumenye n’abakora ibikorwa bifite aho bihuriye n’ibyacu, batumenye natwe tubamenye, turebe uburyo twakorana”.

Alex Ntare, uumuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere abikorera mu ikoranabuhanga mu Rugaga rw’abikorera (PSF), avuga ko bishimira imikorere ya Wikimedia Community Group Rwanda, kuko bari ku rwego rwiza ugereranyije n’abandi bamaze igihe kirekire, ari nayo mpamvu iyi nama igiye kubera mu Rwanda.

Ati “Hari ahantu tugeze, kuba bazanye iyi nama mu Rwanda ni amahirwe menshi, ndetse natwe nk’ikigo gishinzwe iryo terambere ry’ikoranabuhanga, tubijeje ubufatanye, kugira ngo bwa bumenyi n’abantu bigeraho, tubona ko bidufasha gukwirakwiza ubumenyi bw’ikoranabuhanga ku Banyarwanda, atari ubumenyi bwo gusoma gusa ibyo abandi banditse, ahubwo natwe dushyiramo ibyacu”.

Felix Nartey wo muri Ghana, ni umuyobozi Mukuru wa porogurame muri Wiki Indaba, avuga ko Wiki Indaba yatangiye mu mwaka wa 2014, bwa mbere ikiba yarabereye muri Afurika Y’Epfo, kuko aricyo gihugu cyonyine cyari gifite Wikimedia ku mugabane, gusa ngo iyi nama yahise ifasha ibindi bihugu kuyigira.

Ati “Umusaruro wa Wiki Indaba muri 2014, watumye nyuma yaho hari ibihugu bikurikira Afurika y’Epfo kugira Wikimedia, birimo Tunisia, Ghana na Nigeria, batangira gutekereza icyo bakora, kubera ko inkuru nyinshi za Afurika zibarwa n’abatari abanyafurika. Kuri twe uru rwari urubuga rwo guhuriza hamwe Abanyafurika, kugira ngo babare inkuru zabo, kubera ko ari iby’ingenzi kandi bifite agaciro ku batuye uyu mugabane”.

Felix Nertey

Wiki Indaba ni inama y’iminsi itatu, izaba guhera tariki 4-6 Ugushyingo 2022, izahuza abanditsi batandukanye bandika kuri Wikipedia barenga 150.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umugore yasabye umugabo gushaka undi mugore kubera kutabyara

Nyuma yo gushakana bakamarana igihe kinini batarabyara, umugore wo muri Kenya witwa Nerimima Juma yabwiye umugabo we witwa Asanasi Mulingomusindi ngo ashake umugore wa kabiri, kugira ngo babyarane. Uwo mugabo yumvise inama umugore we yari amugiriye, maze ashaka umugore wa kabiri witwa Lydia. Uwo Lydia akigera mu rugo rwa Asanasi ntibyatinze, abyara umwana wa mbere, ariko bikavugwa ko yanazanye umugisha muri uwo muryango kuko na mukeba we Nerimima yahise asama […]

todayNovember 2, 2022 711

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%