Inkuru Nyamukuru

Paruwasi ya Zaza yizihije imyaka 122 imaze ishinzwe

todayNovember 3, 2022 152 1

Background
share close

Ku wa Kabiri tariki 01 Ugushyingo 2022, Paruwasi ya Zaza muri Diyosezi ya Kibungo yizihije isabukuru y’imyaka 122 imaze ishinzwe.

Antoine Cardinal Kambanda ni we watuye igitambo cya misa

Ni ibirori byitabiriwe na Arikiyepesikopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Antoine Cardinal Kambanda, ari na we watuye igitambo cya misa cyabanjirije ibi birori.

Ni umunsi kandi wahuriranye n’Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose wizihizwa tariki ya mbere Ugushyingo buri mwaka, mu kwemera kwa Kiliziya Gatolika.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yasabye abakiristu bitabiriye uyu muhango, kurwanya igwingira ndetse no kurushaho kwitabira gahunda za Leta.

Yagize ati “Nk’inzego za Leta turasaba abakirisitu bateraniye hano kurwanya igwingira rituruka ku mirire mibi, gushishikariza abana kudata amashuri no kwitabira izindi gahunda za Leta nka EjoHeza, Mituweli kuko tuzi neza ko roho nzima itura mu mubiri muzima.”

Ni ibirori byitabiriwe n’abantu benshi

Paruwasi Gatolika ya Zaza yashinzwe mu 1900, ikaba iya kabiri yashinzwe mu Rwanda nyuma ya Paruwasi Gatolika ya Save.

Yashinzwe n’abamisiyoneri bera baje berekeza ku kiyaga cya Mugesera kiri mu Karere ka Ngoma. Iyi Paruwasi ikaba yarahawe izina rya Bikiramariya w’Abatagatifu bose.

Niyonagira Nathalie
Kiliziya ya Paruwasi ya Zaza

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mwarimu shop’ ntitwayibagiwe, ahubwo twasanze igoye – Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr Edourd Ngirente, ubwo yari mu birori byo kwizihiza umunsi wa mwarimu, yavuze ko gushyiraho Mwarimu shop (iguriro ryagenewe abarimu) basanze bigoye mu Rwanda, bahitamo kongeza umushahara wa mwarimu. Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yabigarutseho asubiza ikibazo cy’umwarimu wasabye ko habaho Mwarimu Shop, aho yavuze ko Guverinoma yasanze idashoboka. Yagize ati “Mwarimu Shop ntabwo twayibagiwe ahubwo twasanze idashoboka, iragoye. Mu nama nk’iyi tugomba kubabwiza […]

todayNovember 3, 2022 54

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%