Inkuru Nyamukuru

Abarimu b’indashyikirwa bahembwe moto babyakiriye bate?

todayNovember 3, 2022 77

Background
share close

Abarimu basaga ibihumbi birindwi baturutse hirya no hino mu gihugu bateraniye muri BK Arena, tariki ya 2 Ugushyingo 2022 mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’umwarimu ku rwego rw’igihugu. Icumi muri bo babaye indashyikirwa bahembwe moto.

Umwe mu bahembwe moto byamurenze maze ayihekaho Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine

Abarimu 10 babaye indashyikirwa, bahawe moto zizajya zibunganira mu kazi banahabwa n’icyemezo (certificat) y’ishimwe nk’abantu bakora neza.

Ndabahariye Jean Aime umwe mu barimu bahawe igihembo cya moto yavuze ko yishimye cyane ubu agiye gushyira imbaraga mu burezi, mubijyanye n’ikoranabuhanga kuko igihembo yahawe yashimiwe uruhare rwe mu ikoranabuhanga rifasha ibigo by’amashuri mu gutegura imfashanyigisho, no gutegura ibizimini.

Moto bahawe bahise bazitahana

Ati “Ubu banyorohereje gukora akazi kanjye ko kwigisha neza kuko iyi moto izanyorohereza mu ngendo nkora mva mu rugo njya ku ishuri, nzajya njya kwigisha abanyeshuri nitwaye ubu nta rwitwazo nagira rwo gukerererwa, leta y’u Rwanda impaye moto ngiye gushyira imbaraga mu byo nkora.”

Nirere Veneranda, ni umwarimukazi nawe wahawe iki gihembo cy’umwe mu barium babaye indashyikirwa mu myigishirize avuga ko moto yahawe yizeye adashidikanya ko izamutuma mu rugo rwabo batunga n’imodoka.

Ati: “Moto ni intangiriro nziza izanjyeza no ku iterambere rirambye ndetse sinshidikanya ko izampa n’imodoka n’umuryango wanjye”.

Umwarimukazi wahawe igihembo cya moto

N’ubwo bahawe ibihembo nk’abantu babaye indashyikirwa bagenzi babo b’abarimu bavuga ko mwarimu wo mu Rwanda ubu abayeho neza kuko bongerewe umushahara ibibazo bahuraga nabyo bikagenda bikemuka buhoro buhoro.

Minisitiri w’uburezi DR Uwamariya Valentine yavuze ko uburezi bwo mu Rwanda bugenda bugira impinduka nziza zigamije gushakira mwarimu n’abo arera imibereho myiza.

Ati “Hari ibyakozwe hari n’ibindi tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo bitunganywe uburezi bufite ireme bugerweho uko bikwiye kuko ni byo twifuza kandi nidufatanya tuzabigeraho.

Uyu munsi mpuzamahanga w’umwarimu ufite insanganyamatsiko igira iti “Umwarimu, ishingiro ry’impinduka nziza mu burezi.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amerika irashinja Koreya ya Ruguru kugurisha intwaro u Burusiya

Perezidansi ya Leta zunze ubumwe za Amerika, White House, irashinja Koreya ya ruguru kohereza intwaro rwihishwa mu Burusiya zo gufasha mu ntambara yo muri Ukraine. Umuvugizi w’akanama k’igihugu gashinzwe umutekano, John Kirby yabitangaje ku wa gatatu ariko yirinze gutagnaza imibare nyirizina y'izo ntwaro byohererejwe u Burusiya. Kirby yavuze ko Amerika ikomeje gukurikiranira hafi niba izo ntwaro zarakiwe n’u Burusiya. Yongeyeho ko Amerika yibaza igihugu cyangwa ibihugu izo ntwaro zanyujijwemo arinayo […]

todayNovember 3, 2022 62

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%