Inkuru Nyamukuru

Equatorial Guinea: Perezida Nguema umaze imyaka 43 ku butegetsi agiye guhatanira manda ya 6

todayNovember 4, 2022 100

Background
share close

Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo umaze imyaka 43 ku butegetsi muri Guinée Equatoriale kuwa kane yatangije ibikorwa byo kwiyamamariza manda ya gatandatu.  

Teodoro Obiang Nguema Mbasogo yagiye ku butegetsi ari umusirikare w’imyaka 37

Obiang Nguema w’imyaka 80 yagiye ku butegetsi mu 1979 asimbuye Francisco Macias Nguema wagejeje iki gihugu ku bwigenge ariko ubutegetsi bwe bukabaho guhunga gukomeye n’ubwicanyi.  

Obiang Nguema wari umwofisiye mu ngabo yafashe ubutegetsi ku ngufu ahirika Francisco Nguema wari nyirarume, anamucira urwo gupfa. 

Kugeza ubu abaturage 425,000 nibo biyandikishije mu bazitabira amatora muri miliyoni 1.4 y’abatuye Guinea. Amatora rusange azaba muri uyu mwaka tariki 20 z’uku kwezi k’Ugushyingo, nk’uko BBC ibitangaza.

Umuhungu we Teodorin Nguema Obiang Mangue niwe visi perezida w’iki gihugu.

Icyegeranyo cya African Institute for Development Policy cyo mu 2019 kivuga ko abaturage 70% muri Afurika bari batarageza imyaka 40, abo bose bavutse basanga Obiang Nguema ari perezida. 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwishatsemo ibisubizo by’ibibazo byashoboraga kumara imyaka myinshi – Ambasaderi Gatete

Ambasaderi uhoraho w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN), Claver Gatete, yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwahisemo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byashoboraga kumara imyaka itari mike bitarakemuka. Ambasaderi Ambasaderi Claver Gatete Ambasaderi Gatete, yabigarutseho ku wa Kane tariki 3 Ukwakira 2022, mu biganiro mpaka byabereye ku kicaro cya UN mu nama y’akanama k’umuryango w’abibumbye ku isi, ku kubaka ndetse no kubungabunga amahoro. Yavuze ko ari ngombwa […]

todayNovember 4, 2022 58

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%