Inkuru Nyamukuru

Byari bishyushye mu kabyiniro ka BK Arena

todayNovember 5, 2022 91

Background
share close

Ku wa 4 Ugushyingo 2022, muri BK Arena mu kabyiniro kiswe 17th Avenue Popup Night Club, abereye ibirori byiswe ‘Amapiano To The World’ byarimo Dj Marnaud, Major League Djs na Dj Toxxky, bikaba byaritabiriwe n’abantu benshi.

Wari umuziki w’imbaturamugabo witabiriwe cyane

Ni ibirori byarimo ibyamamare nka; Miss Ingabire Grace, Kenny Sol, itsinda rya Juda Muzik, Dj Infinity, Jack B n’abandi benshi.

Byatangijwe na Dj Shooter, saa yine z’ijoro, akurikirwa na Dj Toxxyk, waririmbye inyamahanga ndetse n’izo mu Rwanda.

Dj Marnaud

Itsinda rya Major League Djs ryahise rifata urubyiniro bugwate, batangira gushyushya abakunzi b’umuziki bari bitabiriye ibi birori ku bwinshi. Batangiye gucuranga saa tanu n’iminota 41, basoza ahagana saa saba mbere yo gusigira urubyiniro DJ Marnaud.

Ibi birori byasojwe na DJ Marnaud na we washyuhije Abanya-Kigali babyitabiriye, bikaba byasojwe saa cyenda n’igice z’igicuku.

Major League DJs, ni itsinda ry’abasore babiri b’impanga aribo Banele Mbere na Bandile Mbere
Dj Toxxyk umwe mu bagezweho

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

COP27: Ihere ijisho uko aho inama izabera mu Misiri harimbishijwe (Amafoto)

Mu Misiri ahitwa Sharm El Sheikh, hagiye kubera inama yiswe COP27, ikaba ari inama ya 27 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (UNFCCC). Iyo nama izatangira kuri iki Cyumweru tariki 6 ikazageza ku 18 Ugushyingo 2022, ikazitabirwa n’ibihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi n’u Rwanda rurimo. Iyi nama ije ikurikira iyabaye umwaka ushize wa 2021 mu kwezi k’Ugushyingo, ikabera i Glasgow muri Ecosse.

todayNovember 5, 2022 68

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%