Burya kurira ngo bifite akamaro kanini ku buzima bw’umuntu n’ubwo mu muco nyarwanda ngo nta mugabo urira, ndetse bakanavuga ko amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.
Ni mu gihe abamaze gusobanukirwa n’akamaro kabyo, hatabayeho ivangura ryaba irishingiye ku myaka cyangwa ku gitsina, nko mu Buyapani, ubu hasigaye hagezweho ibyo bise “crying clubs”, aho abantu bahurira bakarira, babifashijwemo no kuba bareba amashusho ateye agahinda.
Gusa uko umuntu arira kose cyangwa se gusohora amarira, siko gufitiye akamaro ubuzima kuko nko kuba warizwa no gukata igitunguru cyangwa kurizwa no gutokorwa, si kimwe no kubikora ubabaye.
Dore bimwe mu bigize akamaro ko kurira ku buzima bwa muntu
1. Kurira biruhura mu mutwe
Akenshi iyo ufite intimba cyangwa ikiniga wumva umutwe uremereye, iyo rero ubashije kurira niko ugenda ugabanya uko kuremererwa.
Iyo umuntu agize agahinda, atewe no kwibuka ibibabaje byamubayeho, ni byiza ko arira kubera ko bituma adaheranwa na byo, bityo bikamurinda indwara y’agahinda gakabije.
Ikindi tutakwirengagiza ni uko hari n’abarira bagira ngo bagaragaze ko barengana, bicuza cyangwa se bari mu kuri nyamara ari ukurira ay’ingona. Ibyo rero ntacyo bimarira ubikora nk’uko igitangazamakuru Umutihealth.com kibisobanura.
Ku wa 4 Ugushyingo 2022, muri BK Arena mu kabyiniro kiswe 17th Avenue Popup Night Club, abereye ibirori byiswe ‘Amapiano To The World’ byarimo Dj Marnaud, Major League Djs na Dj Toxxky, bikaba byaritabiriwe n’abantu benshi. Wari umuziki w’imbaturamugabo witabiriwe cyane Ni ibirori byarimo ibyamamare nka; Miss Ingabire Grace, Kenny Sol, itsinda rya Juda Muzik, Dj Infinity, Jack B n’abandi benshi. Byatangijwe na Dj Shooter, saa yine z’ijoro, akurikirwa na […]
Post comments (0)