Hamida wahoze ari umukunzi wa myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.
Amakuru y’urupfu rwa Hamida, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022, atangajwe n’umuvandimwe we wari umaze iminsi amurwaje.
Hamida wari wariyongereyeho izina rya Abdul ku mazina ye, bivugwa ko yaguye muri Indonesia ari naho yabaga.
Mu butumwa yanyujije kuri Whatsapp ya Hamida, uyu muvandimwe we yagize ati “Mwaramutse, umuryango, inshuti n’abavavandimwe, ndagira ngo mbamenyeshe ko umuvandimwe wanjye yitabye Imana. Mukomeze mu mumusengere.”
Hamida yari aherutse gutangaza ko arembye bikomeye, ndetse yanatakaje amaraso menshi aho atanabashaga gutambuka.
Hamida kandi yaboneyeho guhishura ko arwaye Leukemia (ubwoko bwa kanseri y’amaraso) ndetse na Infenction y’ibihaha.
Rwatubyaye Abdul muri 2019 nibwo yatangiye kuvugwa mu rukundo na Hamida, umunyarwandakazi usanzwe uba muri Indonesia. Mu 2020 urukundo rwabo rwaje gukomera, icyakora mu minsi ishize Rwatubyaye yemeje ko iby’urukundo rwe na Hamida byarangiye, ndetse batakiri kumwe.
Austin Luwano wamenyekanye cyane ku izina rya Uncle Austin mu buhanzi, yatangaje ko agiye gusubira muitangazamakuru, kuri Radiyo ya KISS FM yakoreraga n’ubundi, akaba yari amaze iminsi yarasezeye ku mirimo yahakoraga. Uncle Austin Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022, abinyujije kuri Twitter, Uncle Austin yavuze ko ku wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022 yongera kumvikana kuri iyo Radiyo. Yagize ati “Nishimiye abafatanyabikorwa banjye ko bakiri inshuti […]
Post comments (0)