Inkuru Nyamukuru

Isaha yo gutangira akazi ku bakozi n’amasomo ku banyeshuri mu Rwanda yahindutse

todayNovember 12, 2022 169

Background
share close

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, yemeje amasaha y’amasomo mu mashuri n’amasaha y’akazi ku bakozi bo mu Rwanda, hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi.

Ni nyuma y’inama yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Iryo tangazo rigaragara mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri rivuga ko amasaha y’amasomo mu mashuri n’amasaha y’akazi ku bakozi bo mu Rwanda yahindutse, hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi, kongera umusaruro ukomoka ku kazi no kunoza imibereho myiza y’umuryango.

Ibyo bigizwe no kuba mu mashuri, amasomo azajya atangira saa mbiri n’igice za mu gitondo (8:30AM) ageze saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00PM).

Ni mu gihe ku bakozi, amasaha y’akazi ku munsi ari umunani, guhera saa tatu za mu gitondo (9:00AM) kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00AM), hatabariwemo isaha imwe y’ikiruhuko. Hagati ya saa mbiri na saa tatu za mu gitondo, abakozi bashobora gukora bifashishije ikoranabuhanga, cyangwa bakitabira akazi aho bakorera mu gihe hari impamvu yihutirwa.

Ubusanzwe abanyeshuri batangiraga amasomo saa moya na cumi n’itanu (7:15AM), Abakozi bo bagatangira saa moya (7:00AM).

Reba ibyemezo byafatiwe muri iyi Nama y’Abaminisitiri

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri Musabyimana

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, amwibutsa ko inshingano ze zikwiye kuba zishyigikira ibikorwa biteza imbere umuturage. Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri Musabyimana Yabitangarije mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, kuri uyu wa 11 Ugishyingo 2022, aho inzego zitandukanye z’abayobozi n’abashinzwe umutekano, bari baje kwifatanya muri uwo muhango. Minisitiri mushya amaze kurahira no gushyira umukono ku ndahiro ye, Perezida Kagame nta yashimiye […]

todayNovember 11, 2022 95

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%