Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we João Lourenço wa Angola

todayNovember 12, 2022 81

Background
share close

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022. mu biro bye Village Urugwiro, yakiriye mugenzi we wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, baganira ku bibazo by’umutekano mu karere.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro dukesha iyi nkuru bivuga ko Perezida Kagame na mugenzi we wa Angola, bagirana ibiganiro byibanze ku bibazo by’umutekano mu karere.

Perezida Lourenço usanzwe uri n’umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yageze i Kigali kuri uyu wa Gatanu, urugendo rwabanjirijwe n’urwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte António wari wageze i kigali ku mugoroba wo ku wa Kane.

Perezida João Lourenço agiriye uruzinduko mu Rwanda mu gihe umwuka mubi ukomeje gufata indi ntera hagati yarwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idahwema kuvuga ko rushyigikira umutwe wa M23.

RDC imaze iminsi ishinja u Rwanda ku rwego mpuzamahanga ko rutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje imirwano ihanganyemo n’ingabo za leta FARDC ndetse no kwigarurira ibice bitandukanye byo mu Burasirazuba bw’igihugu, ibirego u Rwanda ruhakana.

Ni mugihe u Rwanda na rwo rushinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR mu mugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Isaha yo gutangira akazi ku bakozi n’amasomo ku banyeshuri mu Rwanda yahindutse

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, yemeje amasaha y’amasomo mu mashuri n’amasaha y’akazi ku bakozi bo mu Rwanda, hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi. Ni nyuma y’inama yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame. Iryo tangazo rigaragara mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri rivuga ko amasaha y’amasomo mu mashuri n’amasaha y’akazi ku bakozi bo mu Rwanda yahindutse, hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi, kongera […]

todayNovember 12, 2022 169

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%