Inkuru Nyamukuru

U Burundi n’u Rwanda bikomeje kureba uko ubuhahirane bwakongera kuba bwiza

todayNovember 12, 2022 82

Background
share close

Itsinda ry’abayobozi baturutse mu Burundi n’abaturutse mu Rwanda, ubwo baheruka guhurira mu biganiro ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba, baganiriye ku byakomeza kunozwa mu rwego rwo kugira ngo ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bukomeze kuba bwiza.

Ni inama cyangwa se ibiganiro byabaye tariki 8 Ugushyingo 2022, bikaba byarahuje itsinda ry’abayobozi batandukanye baturutse mu Ntara ya Kirundo mu Burundi ndetse n’abaturutse mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’iy’Amajyepfo ku ruhande rw’u Rwanda.

Ni abayobozi guhera ku rwego rw’Umurenge, Akarere, abashinzwe umutekano, harimo Ingabo na Polisi ndetse n’izindi nzego harimo n’Ubugenzacyaha.

Abo bayobozi bo ku mpande zombi bashimye ubushake bwa Politiki buhari mu rwego rwo gukemura ibibazo byari bimaze igihe kirekire biri mu mubano w’u Burundi n’u Rwanda, aho kuri ubu imipaka hagati y’ibihugu byombi ifunguye.

Gusa ngo n’ubwo bimeze bityo, haracyari imbogamizi ntoya abo bayobozi bashaka ko zakemuka, kugira ngo ubuhahirane burusheho gukomeza kugenda neza.

Muri zo harimo nko kuba abakoresha umupaka wa Nemba mu Bugesera ndetse n’uwo ku Kanyaru mu Majyepfo bataraba benshi nk’uko byari bisanzwe, kuko abagenzi cyane cyane abaturuka kure y’imipaka ubu ngo bataraba benshi mu gukoresha iyo mipaka.

Ikindi kibazo gihari, ngo ni ikiguzi cy’Amadolari cumi n’atanu(15$) umuntu wifuza kujya mu Burundi asabwa yo kwipimisha Covid-19, aho byavuzwe ko abenshi mu bahahirana bakoresheje iyo mipaka ari abantu bakora ubucuruzi buto buto cyangwa se buciriritse ku buryo kubona ayo mafaranga biba bigoranye.

Mu bindi bikorwa abo bayobozi bifuje ko byabaho mu rwego rwo kongera kwegeranya Abanyarwanda n’Abarundi, ni ukuzamura ibikorwa by’imyidagaduro, aho kuri ubu hategurwa umukino ushobora kuzabera kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera, ugahuza Abanyarwanda n’Abarundi hagamijwe kurushaho gusabana.

Hari kandi no guhuza abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka yaba abo ku ruhande rw’u Burundi n’abo ku ruhande rw’u Rwanda kugira ngo bongere kwiyumvanamo ndetse ibijyanye n’urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi byongere bisubire uko byahoze mbere ya 2015.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we João Lourenço wa Angola

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022. mu biro bye Village Urugwiro, yakiriye mugenzi we wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, baganira ku bibazo by’umutekano mu karere. Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro dukesha iyi nkuru bivuga ko Perezida Kagame na mugenzi we wa Angola, bagirana ibiganiro byibanze ku bibazo by’umutekano mu karere. Perezida Lourenço usanzwe uri n’umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Repubulika Iharanira […]

todayNovember 12, 2022 81

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%