Inkuru Nyamukuru

‘Gerayo Amahoro’ igiye kwibanda ku bamotari bagenda basesera mu modoka

todayNovember 12, 2022 55

Background
share close

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda (Traffic Police), SSP Réné Irere, yatangaje ko mu byumweru bibiri biri imbere ubukangurambaga bwiswe ’Gerayo Amahoro’, bugiye gutangira gukorwa hirya no hino mu Gihugu.

SSP Irere avuga ko ubwo bukangurambaga buzibanda ku bamotari, kuko ngo bakomeje kugaragaza kugenda nabi mu muhanda.

Agira ati “Turabakangurira kumva ko umuhanda atari uwabo bonyine, urebye uburyo bakata, gusesera mu modoka batwaye ibintu biremereye cyane, ubona ari ibintu bibabaje”.

SSP Irere akomeza agira ati “Gerayo Amahoro igiye gutangira ku buryo tuzagira umwanya uhagije wo kuganira na bo, twumve ibibazo byabo bituma mu by’ukuri badahinduka.”

Avuga ko mu mpanuka zagaragayemo abamotari mu mezi atatu ashize, 78.3% bahitanywe na zo ndetse zikomerekeramo bikomeye abangana na 88.8%.

Umuvugizi wa Traffic Police avuga ko abenshi mu bamotari badafite ibyangombwa bibemerera kujyana moto mu muhanda, birimo impushya zo gutwara, ’Carte Jaune’ n’impushya z’ubwikorezi.

Avuga ko hari n’abatwara kuri moto abantu barenze umwe kandi bageretseho n’ibintu, “bikaba ari ibintu bishobora guteza impanuka umunota ku wundi.”

Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, avuga ko bitarenze iminsi itatu bazaba batangaje gahunda y’ibizamini byo gukorera impushya z’agateganyo, kandi no gukorera iza burundu ngo bizaba bitari kera.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Burundi n’u Rwanda bikomeje kureba uko ubuhahirane bwakongera kuba bwiza

Itsinda ry’abayobozi baturutse mu Burundi n’abaturutse mu Rwanda, ubwo baheruka guhurira mu biganiro ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba, baganiriye ku byakomeza kunozwa mu rwego rwo kugira ngo ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bukomeze kuba bwiza. Ni inama cyangwa se ibiganiro byabaye tariki 8 Ugushyingo 2022, bikaba byarahuje itsinda ry’abayobozi batandukanye baturutse mu Ntara ya Kirundo mu Burundi ndetse n’abaturutse mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’iy’Amajyepfo ku […]

todayNovember 12, 2022 83

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%