Inyito “intagondwa z’abayislamu” yari ikwiye guhinduka – Shiekh Hitimana Salimu
Mufti w’Abayisiramu mu Rwanda avuga ko inyito “intagondwa z’abayislamu” ihabwa intagondwa zikora ibikorwa by’iterabwoba hirya no hino ku isi yari ikwiye guhinduka, bakitwa abagizi ba nabi nk’abandi bose. Impamvu ngo ni ukubera ko intego z’amadini muri rusange, na islamu irimo, ari uguteza imbere imibereho myiza y’ikiremwamuntu, ikaba atari iyo kwica. Ibi Shehe Hitimana Salimu yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru ku cyumweru tariki ya 17 Gashyantare, nyuma yo gusura no kuganirira abayisilamu […]
Post comments (0)