Imiryango 33 igizwe n’abantu 89 baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahungiye mu Rwanda nyuma y’uko imirwano ihuje abarwayi ba M23 n’ingabo za Congo (FARDC) ikomeje gufata indi ntera.
Abahunze bavuye mu duce twa Ruhunda na Buhumba, ahari kubera imirwano.Mu baturage bahunze harimo umusore wakomerekejwe n’amasasu y’intambara akaba yajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.
Abaturage bahungiye mu Rwanda babwiye Kigali Today ko bumvise amasasu acicikana muri Buhumba hafi y’umupaka y’u Rwanda bahita bahungira mu Rwanda.
Bagira bati: “mu masaha ya saa saba twumvise amasasu menshi duhita duhungira mu Rwanda. Twasize abo mu miryango yacu barimo kutubwira ko bituje, gusa turaba tugumye mu Rwanda turebe aho bigana.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Busasamana na Bugeshi bwakiriye Abanyekongo bahungiye mu Rwanda.
Mvano Étienne wakiriye impunzi ku mupaka wa Kabuhanga yasabye abaturage bafite bene wabo kubakira bakabacumbikira.
Agira ati: “Imiryango ibakiriye ibafate neza mu gihe dutegereje ko ubuyobozi bubajyana ahateguwe nibakomeza kwiyongera.”
Imiryango 33 ihungiye mu Rwanda mu gihe urugamba rwageze hafi y’umupaka w’u Rwanda.
Abaturage bahungiye mu Rwanda bavuga ko imirwano irimo kubera mu gice cya Ruhunda ku gasozi ka Nyundo.
Perezida Paul Kagame yanenze ubudahangarwa buhabwa abayobozi mu gihe bafatiwe mu makosa, atanga urugero kuri umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko uhora afatwa na Polisi atwaye imodoka yanyweye ibisindisha ntahanwe. Ni mu butumwa yatangarije muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo ku itariki 12 Ugushyingo 2022, ubwo yasozaga ibiganiro bimaze iminsi bihuza abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri. Yavuze ko Unity Club icyo ibereyeho ari ukujya inama, gutoza abantu gukora bazamura […]
Post comments (0)