Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu muri Iran ritangaza ko abamaze kugwa mu myigaragambyo ikomeje kubera muri Irani barenga 325.
Iri shyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu ryitwa, Iran Human Rights, rifite icyicaro mu murwa mukuru wa Norvege, Oslo, rivuga ko mu bamaze kugwa muri iyo myigaragambyo harimo abagore 43 n’abana 25.
Mu itangazo iryo shyirahamwe ryashyize hanze, ryavuze ko iyi mibare ari ukugereranya ndetse risobanura ko hakiri amakuru ya benshi mu baguye muri iyo myigaragambyo rigikoraho iperereza.
Imyigaragambyo ikomeje kubera muri Irani yatangiye mu kwezi kwa cyenda nyuma y’urupfu rw’umukobwa witwa Mahsa Amini witabye Imana ku myaka 22.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mukobwa yamenyekanye nyuma y’iminsi itatu atawe muri yombi na Polisi ya Iran, aho yashinjwaga kutambara hijab nk’uko amahame ya leta nay’idini ya Islam abitegeka.
Umuryango w’uyu mukobwa, incuti ze n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bemeza ko yishwe na Polisi imuhohoteye imuziza kutikwiza. Polisi na reta ya Irani bahakana kugira uruhare mu rupfu rwa Amini, aho bemeza ko yazize urupfu rusanzwe.
Post comments (0)