Inkuru Nyamukuru

Leta ya Uganda iremeza ko ubwandu bwa Ebola bwagabanutse

todayNovember 14, 2022 75

Background
share close

Abayobozi bo mu rwego rw’ubuzima muri Uganda batangaje ko imibare y’abandura icyorezo cya Ebola ikomeje kugabanuka.

Ariko nubwo bimeze gutyo hari inyandiko z’ibanga zatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri iki gihugu, zivuga ko iki cyorezo gishobora kuzaba kimaze kwica abantu 500 mu kwezi kwa kane umwaka utaha.

Uganda imaze gutangaza ko abantu 137 banduye Ebola na 54 imaze guhitana, kuva icyo cyorezo cyatangira kugaragara mu kwezi kwa cyenda.

Leta ya Uganda yashyize muri guma mu rugo indi minsi 21, uturere tubiri twagaragayemo ubwandu cyane, Kasanda ndetse na Mubende. Leta kandi yategetse ko amashuri afunga mbere y’igihe gisanzwe mu gihugu cyose.

Ijwi ry’Amerika rivuga hari amakuru avuga ko hari ukutumvikana hagati ya Minisitiri w’ubuzima ndetse n’abakomeje gutanga imfashanyo ku mikoresherezwe y’amafaranga yo kurwanya Ebola.

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika i Kampala, Natalie Brown, yabwiye itangazamakuru ko kuva icyo cyorezo cyongeye kwaduka muri Uganda mu kwezi kwa cyenda, Amerika imaze gutanga miliyoni zirenga 22.3 z’amadolari. Ariko agasaba abo bireba bose muri leta ko amwe muri ayo mafaranga ashobora kuba arikujya mu mifuka ya bamwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Igihe cyo kwishyura imisoro ku butaka cyongerewe

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iratangaza ko Leta yafashe umwanzuro wo kongera igihe cyo kwishyura umusaro ku mutungo utimukawa w’ubutaka, bitarenze itaririki ya 31 Mutarama 2023, aho kuba iya 31 Ukuboza 2023. Uzziel Ndagijimana Minisitiri w’imari n’igenamigambi Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uziel Ndagijimana asobanura kandi ko imisoro ku butaka ikomeza kuguma uko iri, kubera ko icyorezo cya Coid-19 cyakomye mu nkokora ubushobozi bw’abaturage. Yongeraho ko hanakubitiyeho intambara yo muri Ukraine n’Uburusiya bigatuma […]

todayNovember 14, 2022 244

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%