Inkuru Nyamukuru

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bakoze umuganda wo gutera ibiti

todayNovember 15, 2022 62

Background
share close

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS) bazindukiye mu gikorwa cyo gutera ibiti mu kigo babamo ndetse no ku mihanda yo mu nkengero zacyo.

Ni igikorwa cyabaye mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 14 Ugushyingo, kitabirwa n’umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzuzi n’imyitwarire muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi, hamwe n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Muri uru ruzinduko basuye itsinda ry’abapolisi (RWAFPU I-7) rikorera mu Ntara ya Upper-Nile mu Mujyi wa Malakal, mu rwego rwo kubaganiriza no kubagezaho ubutumwa bw’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza.

Mu biganiro bagiranye ubwo bari basoje icyo igikorwa, ACP Karasi, yabasabye gukomeza gukora kinyamwuga bahesha isura nziza u Rwanda no kugenzura ibikoresho bakoresha ko bicyujuje ubuziranenge.

Muri icyo gikorwa cyo gutera ibiti, ACP Karasi, yabwiye ko gutera ibiti bakwiye kubigira umuco aho bari hose ndetse bakanabikangurira abenegihugu.

Yagize ati: ” N’ubwo hano hasanzwe hateye ibiti, murasabwa kongeramo ibindi kuko iyo ahantu hateye ibiti hasa neza kandi hakaba n’akayaga keza gatuma abantu bahumeka umwuka mwiza bakagira ubuzima bwiza.”

Yakomeje agira ati: “Abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye, basabwa n’Ubuyobozi bwa Polisi kujya batera ibiti, byaba ibyera imbuto ziribwa ndetse n’ibindi, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no guhindura aho baba hagasa neza, bikagirwa umuco kandi ugatozwa n’abo basanze bababwira akamaro ko gutera ibiti no gukora umuganda muri rusange.”

ACP Karasi yasabye kandi abapolisi bagize itsinda RWAFPU1-7 gukomeza gukorana umurava akazi bashinzwe, kurangwa n’imyitwarire myiza isanzwe iranga abapolisi b’u Rwanda no kubungabunga ibyagezweho nk’uko babiherewe impanuro n’Ubuyobozi.

Umuyobozi wungirije w’itsinda rya RWAFPU 1-7, Senior Superintendent of Police (SSP) Ernest Mugema yashimiye ubuyobozi bwa Polisi ku bw’uruzinduko ariko by’umwihariko ku butumwa bw’Umuyobozi Mukuru wa Polisi bashyikirijwe avuga ko bazakomeza guharanira kubahiriza impanuro bahabwa zizabafasha gusohoza inshingano zabo neza.

Kuri ubu u Rwanda rufite amatsinda abiri y’Abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo agizwe n’abapolisi 400 n’abandi bagera kuri 28 bakora nk’abajyanama (IPOs).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Koperative z’abamotari b’i Kigali zasheshwe ziva kuri 41 zigirwa eshanu

Abatwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali bishimiye icyemezo cyo gusesa koperative zabo zikava kuri 41 zikaba 5 ndetse n'imisanzu basabwaga ikavaho mu rwego rwo kunoza uyu mwuga no guca akajagari kawugaragaramo. Ni icyemezo cyatangarijwe abakora uyu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali basaga ibihumbi 20 mu nama bakoze kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022. Iyi nama yahuje inzego zitandukanye z’ubuyobozi zifite aho […]

todayNovember 14, 2022 206

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%