Inkuru Nyamukuru

Prince Kid urubanza rwe rwongeye gusubikwa

todayNovember 17, 2022 62

Background
share close

Urubanza rwa Ishimwe Dieudonné wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda rwasubitswe ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko uruhande rw’uyu uregwa rutanze inzitizi ku batangabuhamya.

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid aregwa ibyaha bitatu bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina bivugwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, ibyaha we ahakana.

Nyuma y’uko rusubitswe ku wa Kabiri w’iki cyumweru, kuri uyu wa kane tariki 17 Ugushyingo rwari gusubukurwa rubera mu nanone mu muhezo, humvwa abatangabuhamya urukiko rwari rwasabye.

Isubikwa ry’uru rubanza ryasabwe na Prince Kid n’abamwunganira, basabako ritakimeza mu gihe batazi neza abatangabuhamya urukiko ruvuga aho bari.

Me Nyembo wunganira Prince Kid mu mategeko, yavuze ko basanga batewe impungenge no kuba abatangabuhamya bazabarizwa ku ikoranabuhanga rya Skype, kuko ngo bagomba kuba bari ahantu hizewe kandi bisanzuye mu gihe batanga ubuhamya bwabo.

Abo batangabuhamya biteganyujwe ko bazumvwa batagaragajwe umwirondoro.

Urukiko rwategetse ko bazumvwa tariki 25 z’uku kwezi ari nabwo urubanza rwimuriwe.

Prince Kid yatawe muri yombi tariki 8 Gicurasi 2022 akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yari amaze igihe ategura.

Ashinjwa ibyaha bibiri birimo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Imvura idasanzwe yahitanye batatu abandi bane barakomereka

Imvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki ya 16 Ugushyingo 2022 yahitanye abantu batatu abandi bane barakomereka, yangiza n’ibikorwa remezo mu turere tumwe na tumwe tw’Igihugu. Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko iyi mvura yaguye cyane mu turere tugize Umujyi wa Kigali no mu tundi turere turimo Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru. Abahitanywe n’iyi mvura barimo umuntu umwe wo mu Karere ka Gasabo, inzu ebyiri […]

todayNovember 17, 2022 104

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%