Inkuru Nyamukuru

Mushikiwabo yiteze manda ya kabiri yo kuyobora OIF

todayNovember 18, 2022 51

Background
share close

Louise Mushikiwabo yongeye kwiyamamariza kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), mu matora ateganyijwe kubera mu gihugu cya Tunisia, aho yiteze kongera kuyobora uyu muryango.

Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma 31 biteganyijwe ko bazahurira mu Mujyi wa Djerba muri Tunisia kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru aho bazitabira Inteko Rusange ya 18 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, ariyo izanatorerwamo Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Mu bayobozi bazitabira iyi nama harimo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau n’abandi barimo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Iyi nama izabera i Djerba ihuriranye no kwizihizwa imyaka 50 uyu muryango ugizwe n’ibihugu 88 ushinzwe, aho Tunisia yayakiriye ari kimwe mu bihugu byatangije uyu muryango. Ikazibanda ku ikoranabuhanga n’ubufatanye muri uyu muryango.

Madamu Louise Mushikiwabo umaze imyaka ine ayobora uyu muryango kuva murio 2018, ndetse akaba ari we mukandida rukumbi aho byitezwe ko azongera gutorerwa gukomeza kuyobora uyu muryango mu yindi myaka ine nk’Umunyamabanga Mukuru.

Abayobozi 89 nibo bemeje ko bazitabira iyi nama, barimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma 31 ndetse n’abandi bayobozi barindwi b’Imiryango mpuzamahanga n’indi yo mu karere.

Kuri uyu wa Gatanu habaye inama yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo muri Francophonie, yitabirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta.

Ku wa Gatandatu byitezwe ko ari bwo inama nyir’izina izatangira hanyuma ku Cyumweru habe ibiganiro by’abakuru b’ibihugu mu muhezo ari na bwo hazatorwa Mushikiwabo ndetse hemezwe n’igihe inama itaha ya 19 y’uyu muryango izabera.

Mushikiwabo manda ye itaha, ategerejweho imirimo ikomeye irimo gutuma uyu muryango ugira uruhare rukomeye mu gushakira ibisubizo ibibazo bitandukanye byugarije Isi.

Madamu Louise Mushikiwabo w’imyaka 61 ashimirwa uruhare amaze kugira mu iterambere rya OIF mu myaka ine amaze ayiyobora.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Huye: Inkongi yahitanye umwana w’imyaka itatu, abandi babiri barakomereka

Mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Kaburemera, Umudugudu wa Karambi, habereye impanuka y’inkongi y’umuriro ihitana umwana w’imyaka itatu, umuvandimwe we na nyina barakomereka. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’imbabura yari iteretseho isafuriya batetsemo ifiriti, umuriro uturuka mu isafuriya ufata matora ebyiri na zo zikongeza inzu, hashya ibikoresho byose byari muri icyo cyumba barimo. Abaturage batabaye babasha kuzimya umuriro […]

todayNovember 18, 2022 1830

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%