Inkuru Nyamukuru

Tuniziya: Itorero ry’igihugu ‘Urukerereza’ ryataramiye abitabiriye inama ya OIF (Amafoto)

todayNovember 18, 2022 90

Background
share close

Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022, ryataramiye abitabiriye inama ya 18 y’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa OIF.

N’igitaramo cyabaye mu rwego rwo guha ikaze abitabiriye iyi nama ku kirwa cya Djerba muri Tunizia.

Iyi nama yabanjirijwe n’iy’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize uyu muryango kuri uyu wa gatanu, Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri Vincent Biruta ni we wayitabiriye.

Biteganyijwe ko tariki 19 Ugushyingo 2022, aribwo iyi nama nyirizina izaba, aho izahuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma 31 barimo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Ikirwa cya Djerba kizaberaho iyo nama kiri mu Burasirazuba bwa Tunisia, giherereye mu nyanja Méditerrané mu birometero 500 uvuye mu murwa w’iki gihugu Tunis. Yitezweho kandi gutorerwamo Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umupira Diego Maradona yatsindishije akaboko wagurishijwe muri cyamunara nyuma y’imyaka 36

Umupira Diego Maradona yatsindishije ikiganza mu mikino y’igikombe cy’Isi mu 1986 mu mukino Argentina yakinaga n’u Bwongereza, wagurishijwe asaga miliyona 2 z’amadorari nyuma y’imyaka 36 ubitswe. Uyu mupira wari ubitswe na Ali Bin Nasser ukomoka muri Tunisia, ni we wari umusifuzi wo hagati mu mukino wa ¼ ubwo u Bwongereza bwakinaga na Arigentina.Iki gikombe cy'isi cyo mu 1986 cyakiriwe na Mexico. Ku munota wa 51 nibwo ku mupira wari uturutse […]

todayNovember 18, 2022 78

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%