Inkuru Nyamukuru

Gatsibo: Yafashwe acyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

todayNovember 19, 2022 82

Background
share close

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Gatsibo, yafashe uwitwa Uhawumugisha Enock ufite imyaka 20 y’amavuko ukurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo aho yari afite insinga z’amashanyarazi zipima ibilo 52 zagiye zikatwa ku nkingi z’amashanyarazi (Pylons) zo ku muyoboro mugari.

Yafatiwe mu mudugudu w’ Ibare, Akagari ka Ngarama mu Murenge wa Ngarama, ku wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo ahagana saa sita z’amanywa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage bari bamaze iminsi bagaragaza ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu tugari twa Nyarubungo na Kigasa two mu Murenge wa Ngarama bitewe n’insinga z’amashanyarazi zigenda zikatwa zikibwa n’abantu batazwi ariko ko hakekwa abagurisha ibyuma bishaje barimo Uhawumugisha. Hahise hategurwa igikorwa cyo kumusaka, abapolisi bageze iwabo mu rugo mu mudugudu w’Ibare bamusangana imifuka ibiri irimo insinga z’amashanyarazi zipima 52Kgs ahita atabwa muri yombi.”

Yiyemereye ko izo nsinga ari ize yari kugurisha mu bindi byuma bishaje asanzwe acuruza cyakora avuga ko nawe yagiye azizanirwa n’abandi bantu atabashije kugaragaza imyirondoro yabo.

SP Twizeyimana yashimiye abatanze amakuru, asaba abaturage gukomeza kurinda ibikorwaremezo Leta ibagezaho bagaragaza abantu bose bazwiho kubyangiza kuko bidindiza iterambere.

Uhawumugisha n’insinga yafatanywe yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Ngarama kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa abandi babigizemo uruhare ngo nabo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Tuniziya: Itorero ry’igihugu ‘Urukerereza’ ryataramiye abitabiriye inama ya OIF (Amafoto)

Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022, ryataramiye abitabiriye inama ya 18 y’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa OIF. N'igitaramo cyabaye mu rwego rwo guha ikaze abitabiriye iyi nama ku kirwa cya Djerba muri Tunizia. Iyi nama yabanjirijwe n'iy'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga b'ibihugu bigize uyu muryango kuri uyu wa gatanu, Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri Vincent Biruta ni we wayitabiriye. Biteganyijwe ko tariki 19 Ugushyingo […]

todayNovember 18, 2022 90

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%