Inkuru Nyamukuru

Kinyoni wandikiye indirimbo abahanzi barimo The Ben na Bruce Melody yitabye Imana

todayNovember 19, 2022 1542

Background
share close

Kinyoni amazina ye ubusanzwe yitwa Niyonkuru Jean Claude, akaba ari murumuna wa Nduwimana Jean Paul (Noopja), akaba yafashaga abahanzi batandukanye mu kubandikira indirimbo by’umwihariko abakorera umuziki wabo muri Country Records.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo ku wagatanu, itungura benshi mu bari bamuzi byumwihariko abahanzi yagiye akorana nabo.

Amakuru yatangajwe Nduwimana Jean Paul Noopja yavuze ko yababajwe cyane n’inkuru y’urupfu rwa murumuna we witabye Imana mu buryo butunguranye. Doreko uyu mugabo yamenye iyi nkuru ari ku mugabane w’i Burayi.

Yavuze ko ku wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022 nijoro, Kinyoni yasohokanye n’inshuti ze, maze ubwo batahaga ageze murugo ataka cyane mu nda bamujyana kwa muganga.

Yakomeje avuga ko ubwo yari ageze kwa muganga bamuhaye imiti, ariko bukeye ku wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022 n’ubundi basanga ntacyo yamufashije bamusubizayo.

Noopja yavuze ko nyuma yo kumusubiza kwa muganga bahise bamwohereza ku bitaro bya Nyarugenge aho yaguye mu ijoro ryo ku wa 17 Ugushyingo 2022.

Abahanzi batandukanye bagaragaje ko bakozwe ku mutima n’urupfu rwa Kinyoni.

Abahanzi batandukanye bababajwe n’urupfu rwa Kinyoni

Christopher uri mu bajyanye Kinyoni bwa mbere ubwo yari atashye arembye we avuga ko yatunguwe n’urupfu rwe.

Umuhanzi Bruce Melodie, mu butumwa yanditse kuri Twitter yagize ati: Ruhukira mu mahoro Kinyoni. Imana ikomeze Noopja, Kozze, Eleêeh, Inshuti ndetse n’umuryango basigaye.”

Paticope na we uzwi mu ruganda rw’imyidagaduro yagize ati: “Tubuze umuntu ukomeye muri Industry nyarwanda, kubakunda umuziki nyarwanda binyuze kuri Producer Element, Imana iguhe iruhuko ridashira KINYONI.”

Uyu musore yagize uruhare mu kwandika indirimbo zitandukanye zirimo: Henzapu ya Bruce Melodie, Kola ya The Ben, Dokima ya Emmy n’izindi nyinshi zirimo iza Davis D, Juno Kizigenza, n’abandi bahanzi banyuranye bagiye bakorana bya hafi na Country Records.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gatsibo: Yafashwe acyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Gatsibo, yafashe uwitwa Uhawumugisha Enock ufite imyaka 20 y’amavuko ukurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo aho yari afite insinga z’amashanyarazi zipima ibilo 52 zagiye zikatwa ku nkingi z’amashanyarazi (Pylons) zo ku muyoboro mugari. Yafatiwe mu mudugudu w’ Ibare, Akagari ka Ngarama mu Murenge wa Ngarama, ku wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo ahagana saa sita z’amanywa. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara […]

todayNovember 19, 2022 82

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%