Inkuru Nyamukuru

Igikombe cy’isi 2022: Kugurishwa inzoga byakumiriwe kuri stade zizakira imikino

todayNovember 19, 2022 81

Background
share close

Inzoga ntizizagurishwa ku bafana kuri sitade umunani zizakira imikino y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru muri Qatar nyuma yaho Fifa ihinduriye amategeko agenga iryo rushanwa.

Inzoga zagombaga kuzatangirwa “ahantu hatoranijwe muri sitade”, nubwo igurishwa ryazo rigenzurwa cyane muri iki gihugu kiganjemo abayisilamu.

Abazaba bari mu duce twa sitade twahariwe ibikorwa by’ubucuruzi muri iri rushanwa, bo baracyafite uburenganzira bwo kugura inzoga.

Imikino y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru izatangira ku cyumweru ubwo Qatar ikina umukino ufungura irushanwa na Ecuador.

Itangazo ry’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, rigira riti: “Nyuma y’ibiganiro hagati ya FIFA n’abayobozi b’igihugu kizakira imikino, hafashwe umwanzuro wo kwibanda ku kugurisha ibinyobwa bisindisha ahantu hazabera imyidagaduro y’abafana ba Fifa, ahandi hantu abafana bazahurira ari benshi n’ahandi habiherewe uruhushya, ariko igurishwa ry’inzoga rivanwa ku bibuga bizakira imikino y’igikombe cy’isi.

Budweiser, umuterankunga ukomeye wa Fifa, ifitwe n’uruganda rukora inzoga AB InBev, niyo ifite uburenganzira bwihariye bwo kugurisha inzoga mu irushanwa ry’igikombe cy’isi.

Ku wa gatanu, Budweiser yashyize ubutumwa kuri Twitter igira ati: “Yewe, ibi birababaje” mbere yuko ubwo butumwa busibwa.

Umuvugizi wa AB InBev yavuze ko badashobora gukomeza bimwe mu bikorwa byari biteganijwe ku masitade kubera impamvu zitabaturutseho.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kinyoni wandikiye indirimbo abahanzi barimo The Ben na Bruce Melody yitabye Imana

Kinyoni amazina ye ubusanzwe yitwa Niyonkuru Jean Claude, akaba ari murumuna wa Nduwimana Jean Paul (Noopja), akaba yafashaga abahanzi batandukanye mu kubandikira indirimbo by’umwihariko abakorera umuziki wabo muri Country Records. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo ku wagatanu, itungura benshi mu bari bamuzi byumwihariko abahanzi yagiye akorana nabo. Amakuru yatangajwe Nduwimana Jean Paul Noopja yavuze ko yababajwe cyane n'inkuru y’urupfu rwa murumuna we witabye Imana mu buryo butunguranye. Doreko […]

todayNovember 19, 2022 1542

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%