Inkuru Nyamukuru

Umusirikare wa FARDC yarasiwe mu Rwanda

todayNovember 19, 2022 137

Background
share close

Umusirikare w’ingabo za Congo (FARDC) yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu masaha y’ijoro nyuma yo kurasa ku basirikare b’u Rwanda. Ni amakuru yemejwe n’ingabo z’u Rwanda zivuga ko uyu musirikare utahise amenyekana yaje arasa ku ngabo z’u Rwanda araraswa arapfa. Yarasiwe mu Mudugudu wa Gasutamo mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Abaturage bahaturiye babwiye Kigali Today ko yarashwe mu masaha ya saa munani z’ijoro.

Bagize bati: “Twumvise urusaku rw’amasasu mu masaha y’ijoro tugira ngo turatewe, gusa hashize akanya birahagarara.”

Umusirikare wa Congo yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu ngo z’abaturage muri metero 50 yinjiye mu Rwanda, ni kuri metero 150 uvuye ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi aharasiwe umusirikare wa Congo mu kwezi kwa Kamena.

Yarashwe amaze kurenga inzu y’ uburinzi bw’abasirikare b’u Rwanda barinda umupaka yinjira mu baturage.

Abaye umusirikare wa Congo wa kabiri urasiwe mu Rwanda nyuma y’undi warasiwe mu Rwanda muri uyu mwaka, nyuma yo kurasa ku nzego z’umutekano.

Inzego z’umutekano zashyizwe aharasiwe umusirikare wa Congo, mu gihe hari hategerejwe ko itsinda rya EJVM ryashyizweho n’umuryango wa ICGRL rishinzwe kugenzura imipaka riza kureba uyu musirikare mbere y’uko asubizwa iwabo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Igikombe cy’isi 2022: Kugurishwa inzoga byakumiriwe kuri stade zizakira imikino

Inzoga ntizizagurishwa ku bafana kuri sitade umunani zizakira imikino y’igikombe cy'isi cy'umupira w'amaguru muri Qatar nyuma yaho Fifa ihinduriye amategeko agenga iryo rushanwa. Inzoga zagombaga kuzatangirwa "ahantu hatoranijwe muri sitade", nubwo igurishwa ryazo rigenzurwa cyane muri iki gihugu kiganjemo abayisilamu. Abazaba bari mu duce twa sitade twahariwe ibikorwa by'ubucuruzi muri iri rushanwa, bo baracyafite uburenganzira bwo kugura inzoga. Imikino y'igikombe cy'isi cy'umupira w'amaguru izatangira ku cyumweru ubwo Qatar ikina umukino […]

todayNovember 19, 2022 81

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%