Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama ya OIF

todayNovember 19, 2022 54

Background
share close

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame kuva ku wa gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022 bari i Djerba muri Tunisia aho bitabiriye Inama ya 18 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu muryango w’ibihugu bikoresha igifaransa yatangiye kuri uyu wa Gatandatu.

Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma 31 nibo biteganyijwe ko bagomba guhurira mu Mujyi wa Djerba muri Tunisia mu nama igomba gusiga Louise Mushikiwabo atorewe manda ya kabiri ku buyobozi bwa OIF. Ni we mukandida rukumbi kuri uyu mwanya, ndetse byitezwe ko manda ye nshya izatangira mu 2023.

Mu bayobozi bazitabira iyi nama harimo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron; Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau n’abandi.

Inama y’i Djerba ibaye mu gihe hizihizwa imyaka 50 uyu muryango ugizwe n’ibihugu 88 ushinzwe, aho Tunisia yayakiriye ari kimwe mu bihugu byatangije uyu muryango.

Iyi nama ibaye nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri, ubwa mbere hari mu 2020 ku mpamvu z’icyorezo cya Covid-19 no mu 2021 ubwo muri Tunisia habaga ibibazo bya politiki.

Abayobozi 89 nibo bemeje ko bazitabira iyi nama, barimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ndetse n’abandi bayobozi barindwi b’Imiryango mpuzamahanga n’indi yo mu karere.

Bivugwa ko abantu bavuga ururimi rw’igifaransa ku Isi bagera kuri miliyoni 321 ariko byitezwe ko bazikuba kabiri mu 2050 bakaba miliyoni 750.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umusirikare wa FARDC yarasiwe mu Rwanda

Umusirikare w’ingabo za Congo (FARDC) yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu masaha y’ijoro nyuma yo kurasa ku basirikare b’u Rwanda. Ni amakuru yemejwe n’ingabo z’u Rwanda zivuga ko uyu musirikare utahise amenyekana yaje arasa ku ngabo z’u Rwanda araraswa arapfa. Yarasiwe mu Mudugudu wa Gasutamo mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu. Abaturage bahaturiye babwiye Kigali Today ko yarashwe mu masaha ya saa munani z’ijoro. […]

todayNovember 19, 2022 137

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%