Inkuru Nyamukuru

Karim Benzema ntazakina Igikombe cy’Isi

todayNovember 20, 2022 73

Background
share close

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Karim Benzema, ntabwo azakina Igikombe cy’Isi 2022 gitangira kuri iki Cyumweru muri Qatar.

Karim Benzema ni umwe mu bakinnyi bari bahagaze neza muri iyi minsi

Ibi ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yabyemeje mu ijoro ryakeye, ivuga ko kubera imvune uyu mugabo w’imyaka 34 atazagaragara muri iri rushanwa riruta ayandi mu mupira w’amaguru ku isi.

Umutoza w’ikipe y’u Bufaransa, Didier Deschamps, yavuze ko ababajwe n’iyi nkuru ariko ko yizeye ikipe afite.

Yagize ati “Ndababaye cyane ku bwa Karim Benzema wari wagize iki gikombe cy’Isi intego ikomeye. Mfitiye icyizere cyinshi ikipe yanjye. Tuzakora buri kintu cyose kugira ngo duhangane n’akazi gakomeye kadutegereje.”

Muri iki gikombe cy’Isi uretse Karim Benzema utazagikina, u Bufaransa buzakina budafite abandi bakinnyi bakomeye kubera imvune barimo Paul Pogba, Ngolo Kante, Presnel Kimpembe, Christopher Nkuku waherukaga kuva mu ikipe kubera imvune yagiriye mu myitozo.

U Bufaransa buri mu itsinda rya kane aho buri hamwe na Australia bazakina umukino wa mbere tariki 22 Ugushyingo 2022 saa tatu z’ijoro,Tunisia na Denmark.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuyobora ubunyamabanga bwa OIF

Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), umwanya yari asanzweho, akaba yari arangije manda ya mbere y’imyaka ine. Mushikiwabo wari umukandida rukumbi kuri uwo mwanya, yemejwe binyuze mu bwumvikane busesuye bw’abahagarariye ibihugu byabo, mu nama ya OIF irimo kubera i Djerba muri Tunisia. Iki gikorwa cyabereye mu nama ya 18 y’uyu y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma bahuriye muri uyu muryango yatangiye ku ku wa […]

todayNovember 20, 2022 177

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%