Umuhanzi wo mu njyana ya Hip hop KARANGWA Lionel uzwi mu muziki w’u Rwanda nka Lil G, yimukiye ku mugabane w’i Burayi aho agiye gutura no gukomereza ubuzima.
Uyu musore w’imyaka 28, yahagurutse i Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022.
Lil G yatangiye muzika mu mwaka wa 2006, ariko aza kumenyekana muri 2007 ubwo Radio Contact FM yateguraga amarushanwa yari yise “Freestyle competition” ayabamo uwa mbere.
Lil G wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Nyegera nseke, It’s ok, Akagendo, Nimba umugabo n’izindi, bivugwako yabonye akazi mu gihugu cya Polonye, nubwo atashatse kugatangaza.
N’umwe mu baraperi bamaze igihe mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, n’ubwo hari hashize igihe kinini nta bihangano bishya ashyira hanze. Yatangaje ko akazi yabonye katazatuma areka umuziki.
Post comments (0)