Inkuru Nyamukuru

Trump yasubijwe ku rubuga rwa Twitter

todayNovember 20, 2022 80

Background
share close

Elon Musk, umuherwe uheruka kugura urubuga rwa Twitter yafashe umwanzuro wo kugarura kuri urwo rubuga Donald Trump wahoze ari Perezida w’Amerika.

Twitter yari yahagaritse urubuga rwa Trump mu kwezi kwa mbere mu 2021, nyuma yaho abayoboke be bagabye igitero ku ngoro y’inteko Ishingamategeko y’Amerika. Umusi bagaba icyo gitero, ni wo munsi kongere y’Amerika yari mu bikorwa byo kwemeza intsinzi ya Joe Biden nka Perezida w’Amerika.

Elon Musk agaruye Trump kuri Twitter nyuma yo kubaza abantu niba bashigikiye ko Trump agaruka kuri urwo rubuga cyangwa atagaruka. Abagaragaje ko bashyigikiye ko agarurwa bangana 51,8%.

Yifashishije amajambo yo mu kilatini, Musk yanditse agira ati: “Vox Populi, Vox Dei” amagambo ashatse kuvuga “ijwi ry’abaturage ari ryo jwi ry’Imana.”

Urubuga rwa Twitter ya Trump nubwo rwagarutse, ntacyo ararwandikaho. Ubutumwa buherukaho, ni ubwo muri Mutarama mu 2021, aho yanditse avuga ko atazajya guhererekanya ubutegetsi na Joe Biden.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba Trump azongera gukoresha urubuga rwa Twitter.

Imbere y’uko akurwa kuri urwo rubuga, yari yarigeze kuvuga ko aramutse aruvanyweho, atarusubiraho niyo yaba arugaruweho. Ubu yari asigaye akoresha urubuga rwitwa, Truth Social, yashinze ku giti cye.

Hagati aho, urubuga rwa Facebook muri Mutarama umwaka utaha nibwo ruzemeza niba rwakongera guha Trump uburenganzira bwo kurusubiraho. Imbuga za Instagram na YouTube, nazo ayo zaramuhagaritse.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Edu ushinzwe ibikorwa bya Siporo muri Arsenal yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Siporo muri Arsenal F.C, Eduardo César Daud Gaspar, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zirushyinguyemo. Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2022, ni bwo Edu Gaspar ukomoka muri Brésil yasuye Urwibutso rwa Kigali. Yatambagijwe ibice birugize, asobanurirwa amateka y'uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa. Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka, Edu Gaspard yunamiye inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso, anashyira […]

todayNovember 20, 2022 217

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%