Jean-Pierre Celestin Habiyaremye wari umudepite mu nteko Ishingamategeko y’u Rwanda yeguye kuri uwo mwanya, ku mpamvu ze bwite.
Nubwo yavuze ko ari impamvu z’umuntu ku giti cye, hari amakuru avuga ko bifite aho bihuriye n’imyitwarire idakwiye yagaragaje muri Covid-19, ubwo yarengaga ku masaha yo gutaha. Ibintu byabaye mu mwaka umwe n’amezi icyenda ashize.
Kuri uyu wa mbere tariki 21 Ugushyingo 2022, Habiyaremye aganira na The New Times, yavuze ko yashyikirije Perezida w’Inteko Ishingamategeko ibaruwa y’ubwegure bwe abinyujije kuri email.
Ati: “Muri Werurwe 2021, ubwo hari isaha yo gutaha yari saa tatu z’umugoroba (21h00) kubera Covid-19, nayarenzeho birangira ngiranye amakimbirane n’inzego z’umutekano nubwo twaganiriye ibintu tukabikemura”.
Habiyaremye n’umudepite akomoka mu muryango FPR-Inkotanyi.
Yakomeje agira ati: “Nyuma yuko mugenzi wanjye, Gamariel Mbonimana yeguye mu Nteko Ishinga Amategeko, inkuru ishaje ku gushyamirana n’abayobozi yongeye gusakara ku mbuga nkoranyambaga. Nahisemo ko aho gukomeza guteza urujijo mu bantu, ibyiza nakwegura ku nshingano”.
Depite Habiyaremye yeguye nyuma ya Depite Mbonimana Gamariel wavuye mu mwanya nk’uwo mu cyumweru gishize, nyuma yo gufatwa inshuro nyinshi atwaye imodoka yanyoye inzoga.
Habiyaremye Jean Pierre Celestin w’imyaka 38 afite impamyabumeyi bw’isi bujyanye n’igenamigambi ry’imijyi. Akomoka mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Burera.
Mbere yo kuba umudepite yari Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Burera, kuva mu Ugushyingo 2017 kugeza muri Nzeri 2018.
Kuva ku wa 1 Ukwakira 2010 kugeza ku wa 18 Nzeri 2018, yari ahsinzwe ibijyanye n’amakuru y’ubutaka (GIS Professional) mu Kigo gishinzwe Imikoreshereze n’Imicungire y’Ubutaka mu Rwanda.
Umugabo w’imyaka 22 yishe arashe abantu batanu akomeretsa abandi 25 bari mu kabyiniro gakunze guhuriramo n’abakundana bahuje igitsina, mu mujyi wa Colorado Springs, muri leta ya Colorado, mu burengerazuba bwa leta zunze ubumwe za Amerika. Umukuru wa Polisi muri uwo mujyi, Adrian Vasquez, yavuze ko ubwo bugome bwabaye mw’ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku Cyumweru, ndetse ko hatoraguwe imbunda ebyiri aho uko kurasa kwabereye. Abakora iperereza bavuze ko bakirimo barashakisha […]
Post comments (0)