Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame na Madamu bakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar

todayNovember 21, 2022 144

Background
share close

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 20 Ugushyingo, i Doha bitabiriye ibirori byo kwakira abashyitsi bitabiriye ibirori byo kwakira abayobozi bitabiriye ifungurwa ry’Igikombe cy’Isi. Ni ibirori byateguwe n’Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, HH Sheikh Tamim Bin Hamad.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro), byatangaje ko ibirori byo kwakira abashyitsi byitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro imikino y’Igikombe cy’Isi.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze mu mujyi wa Doha muri Qatar ku Cyumweru aho bitabiriye itangizwa ry’imikino y’Igikome cy’Isi cya 2022.

Ibirori bifungura irushanwa by’igikombe cy’isi byabereye kuri Sitade ya Al Bayt Stadium.

Mu bandi bayobozi bakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, barimo Macky Sall Perezida wa Senegal, Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau ndetse na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino n’abandi.

Umukino wafunguye Igikombe cy’Isi, wahuje Qatar na Equateur, zihuriye mu itsinda rya mbere, umukino urangira Equateur itsinze Qatar ibitego (2-0).

Iki gikombe cy’Isi cyatangiye kuva tariki 20 Ugushyingo, kikazasozwa ku wa 18 Ukuboza 2022.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Depite Habiyaremye nawe yeguye

Jean-Pierre Celestin Habiyaremye wari umudepite mu nteko Ishingamategeko y'u Rwanda yeguye kuri uwo mwanya, ku mpamvu ze bwite. Nubwo yavuze ko ari impamvu z’umuntu ku giti cye, hari amakuru avuga ko bifite aho bihuriye n'imyitwarire idakwiye yagaragaje muri Covid-19, ubwo yarengaga ku masaha yo gutaha. Ibintu byabaye mu mwaka umwe n’amezi icyenda ashize. Kuri uyu wa mbere tariki 21 Ugushyingo 2022, Habiyaremye aganira na The New Times, yavuze ko yashyikirije […]

todayNovember 21, 2022 86

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%