Abajyanama mu bya gisirikare bo muri ambasade z’ibihugu byabo mu Rwanda, Defences Attachés (DA) bagiye kwirebera uko ibintu byagenze umusirikare wa DRC akarasirwa mu karere ka Rubavu ku mupaka uhuza iki gihugu n’u Rwanda, ‘Petite Barrière’.
Uyu musirikare yarashwe ubwo yambukaga w’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko maze arasa ku ngabo z’u Rwanda zari ku burinzi izamu mu murenge wa Mbugangari. Ibi byabaye kuwa gatandatu, tariki 19 Ugushyingo 2022, ahagana isaa saba z’igicuku.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mu ngabo z’u Rwanda RDF, ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare, Brig Gen Patrick Karuretwa, ngo uru ruzinduko rwateguwe na RDF nyuma yo kubisabwa n’aba bajyanama mu bya gisirikare (DA’s) mu rwego rwo kumenya uko ibintu byagenze no kubaza ibibazo ku byerekeye uko uwo musirikare yarashwe.
I Rubavu, aba bajyanama mu bya gisirikare bakiriwe n’Umuyobozi wa Division ya 3 y’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Andrew Nyamvumba abajyana muri Mbugangari, muri metero ku mupaka w’u Rwanda na DRC.
Defences Attachés beretswe uburyo umusirikare wa FARDC yambutse unupaka n’imbunda ye maze atangira kurasa abasirikari ba RDF bari ku minara 2 y’uburinzi kuri metero nkeya ku mupaka.
Abasirikare ba RDF bahise bitabara bica uwo musirikare mbere y’uko agira uwo yica cyangwa akomeretsa, nk’uko byasobanuwe na Brig Gen Andrew Nyamvumba.
Brig Gen. Karuretwa yavuze ko aba bajyanama mu bya gisirikare muri za ambasade z’ibihugu byabo mu Rwanda, bashishikajwe no kumenya uko ibintu bimeze muri iyi minsi kugeza habaye iyo nsanganya.
Ati: “Abajyanama mu bya gisirikare muri za Ambasade bakeneye kumva impamvu muri iyi minsi hakunze kubaho ibibazo nk’ibi ni yo mpamvu baje hano kugira ngo babyikurikiranire. kuko atari ubwa mbere bibayeho. Bibajije aho bakura amategeko ateye atyo n’uburyo ingabo za RDC zikomeza kuvogera umupaka w’u Rwanda zikagaba ibitero nk’ibi bidafututse.”
Brig Gen. Karuretwa yongeyeho ati “Turasaba RDC guhagarika ibikorwa nk’ibi by’ubushotoranyi.”
Yakomeje avuga ko ikubitiro DRC yavuze ko atari umusirikare wayo ariko nyuma iza kubyemera nyuma yo gutanga ibimenyetso bidashidikanywaho mu kugaragaza ukuri.
Ingabo zishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka mu Karere k’ibiyaga bigari (EJVM) bamenyeshejwe ibyabaye bakora igenzura ryigenga, no gutegura uburyo uwoherezwa muri DRC.
Post comments (0)