Inkuru Nyamukuru

Uganda igiye kohereza abandi basirikare 1000 muri Congo

todayNovember 23, 2022 51

Background
share close

Uganda irateganya kohereza mu mpera z’uku kwezi kw’Ugushyingo abandi basirikare bagera ku 1000 biyongera kubari mu burasirazauba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo. Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda yatangaje ku wa Kabiri ko bazaba boherejwe mu rwego rw’akarere mu guhangana n’inyeshyamba zigabije iki gihugu.

Uganda isanzwe ifite izndi ngabo muri RDC kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF

Ako karere kamaze amezi mu ntambara zongeye kwaduka hagati y’abasirikare ba leta ya Congo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23. Izi ntambara zatumye ibihugu bihuriye muri EAC byemeranya kurungika ingabo z’akarere guhagarika uko gushyamirana.

Abasirikare ba Kenya bo bamaze kugera muri RDC tariki 12 Ugushyingo. Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Felix Kulayigye, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko ingabo za Uganda arizo zigiye gukurikira mu minsi ya vuba.

Amakuru ava mu gisirikare cya Uganda nk’uko ibiro ntaramakuru, AFP bibitangaza, ngo kugeza ubu Uganda imaze kohereza abashinzwe iperereza, abaganga ndetse n’abashinzwe ibikoresho aho bageze i Goma gutegura kuza kw’abo basirikare.

Ingabo z’akarere zizoherezwa muri RDC zigizwe n’abasirikare baturuka muri Kenya, Burundi, Uganda na Sudani y’Epfo. Ariko kugeza ubu imibare rusange yabo basirikare bose ntiramenyekana.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amajyepfo: Imvura idasanzwe yafunze umuhanda Kaduha-Gitwe-Kirengere

Imvura idasanzwe yaguye kuva mu mugoroba tariki ya 21 igakomeza kugeza tariki ya 22 Ugushyingo yafunze umuhanda wo mu Majyepfo Kaduha-Gitwe-Kirengeri. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko uyu muhanda atari nyabagendwa kubera ko amazi yuzuye akarenga iteme rya Mwogo, bituma nta modoka ndetse n’amanyamaguru babasha kuhanyura. Ati “Umuhanda Kaduha-Gitwe- Kirengeri ntabwo uri nyabagendwa ku binyabiziga n’abanyamaguru kuko iteme rya Mwogo ryuzuye rifunga umuhanda. Turasaba abanyamaguru […]

todayNovember 23, 2022 69

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%