Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 watoye umuyobozi mushya hamwe na komite nyobozi bazafatanya kuyobora uyu muryango.
Aya matora yabaye tariki ya 20 Ugushyingo 2022, hatorwa Perezida mushya wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, akaba yungirijwe na Visi Perezida Momfort Mujyambere, na Visi Perezida wa Kabiri Christine Kagoyire.
Umunyamabanga wa IBUKA ni Eng. Irene Niyitanga naho ushinzwe imibereho myiza ni Dr. Martha Mukaminega. Lyliane Karekezi yatorewe itangazamakuru, Spéciose Nyirabahire ashingwa ibikorwa byo kwibuka, naho Ndatsikira Evode ashingwa ubukungu.
Nkuranga Egide wari Perezida wa komite ya IBUKA icyuye igihe mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yavuze ko mu gihe amaze ari Perezida w’uyu muryango hari ibikorwa byagezweho afatanyije na Komite bakoranaga birimo kubakira abarokotse inzu zikomeye n’ubwo hari izindi zishaje zigikeneye gusanwa.
Ashima n’uruhare rukomeye Leta yagize mu kubakira no kwita ku bakecuru n’abasaza bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu bikorwa by’ubuvuzi, IBUKA yakoranye n’izindi nzego zirimo n’iz’ubuzima mu gusana imitima y’abarokotse Jenoside ariko akavuga ko hari ikibazo gikomeye kitaracyemuka cy’abantu bagifite ihungabana ndetse n’indwara y’agahinda gakabije, ugasanga bigenda bikurikirana kandi ngo bamwe bahererekanya n’abo bibarutse.
Ku wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo, umunsi wa kabiri imashini isuzuma ubuziranenge bw'ibinyabiziga yimurwa itangiye gukorera mu Karere ka Rubavu, iyi serivisi yitabiriwe cyane ugereranyije no ku munsi wa mbere aho imodoka zakorewe isuzuma zavuye kuri 78 zigera ku 117. Iyi servisi irimo gukorera mu Karere ka Rubavu kuva kuwa Mbere kuzageza ku wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2022, mu rwego rwo gufasha ba nyir'ibinyabiziga bo muri aka Karere n'abagaturiye […]
Post comments (0)