Inkuru Nyamukuru

Mushikiwabo yashimiye abamwifurije imirimo myiza muri manda nshya

todayNovember 23, 2022 47

Background
share close

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yashimiye abantu bose bamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo mishya yatorewe muri manda ya kabiri kuri uyu mwanya.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Louise Mushikiwabo yagize ati “Abachou b’iwacu muraho! Mbashimiye byimazeyo ubutumwa bwiza mwakomeje kungezaho maze gutorerwa kongera kuyobora Francophonie. Nezezwa kandi ngaterwa ingufu mu mirimo nkora n’uko mfite iwacu. Twikomereze imihigo rero ibindi ni ‘problèmes gérables’ (ni ibibazo byakemuka).

Akimara kwandika ubu butumwa, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yahise amusubiza ati “Turagushimiye umuchou. Kugira iwanyu natwe tukagira uwacu ntako bisa. Imihigo rata, ibindi ubundi.”

Iyi mvugo ‘abachou’ yagarutsweho cyane ubwo Louise Mushikiwabo yazaga mu Rwanda yitabiriye umuhango wo kwita Izina Ingagi, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamubwira ko abantu bakundana bitana ‘ba chou’. Amaze gusubira mu kazi aboherereza ubutumwa bubasezeraho anabamenyesha ko abakunda. Yongeraho Ati “Mushikiwabachou”.

Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), tariki ya 19 Ugushyingo 2022, umwanya yari asanzweho, akaba yari arangije manda ya mbere y’imyaka ine.

Mushikiwabo wari umukandida rukumbi kuri uwo mwanya, yemejwe binyuze mu bwumvikane busesuye bw’abahagarariye ibihugu byabo, mu nama ya OIF yabereye i Djerba muri Tunisia.

Tariki 12 Ukwakira 2018 nibwo Louise Mushikiwabo yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF) muri manda ye ya mbere, asimbuye Umunya-Canada Michaelle Jean wawuyoboraga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida w’u Burundi Ndayishimiye yerekeje i Luanda mu nama y’abakuru b’ibihugu ku kibazo cya RDC

Umukuru w'igihugu cy' uBurundi, uyoboye umuryango wa Afrika y'uburasirazuba muri iki gihe, yerekeje i Luanda muri Angola, aho agiye guhura n'abandi bakuru b'ibihugu mu kwiga ku kibazo cy'umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo. Perezida Ndayishimiye yahagurutse mu gihugu cye kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022, nk'uko byatangajwe n'ibiro bishinzwe itangazamakuru muri Perezidansi y'u Burundi. Uku guhura kw'abakuru b'ibihugu kwatumijweho na Perezida João Lourenço wa Angola usanzwe ari […]

todayNovember 23, 2022 57

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%