Inama ya Luanda ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo yategetse FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kurambika intwaro hasi ako kanya.
Iyi nama yabereye mu murwa mukuru wa Angola Luanda ku wa gatatu, 23 Ugushyingo. Iterana ku butumire bwa Perezida wa Angola akaba n’umuhuza mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, João Manuel Gonçalves Lourenço.
Yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo, Evariste Ndayishimime w’u Burundi akaba ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta wari uhagarariye Perezida Paul Kagame, na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, akaba ari na we muhuza washyizweho na EAC ngo ayobore ibiganiro bya Nairobi.
Iyi nama yatumijwe kugira ngo harebwe ku bijyanye no gushakira ibisubizo ibibazo by’umutekano muke mu ntara ziri mu burasirazuba bwa Congo, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, na Ituri, ahabarizwa imitwe yitwaje intwaro isaga 120.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’inama yahuje aba bayobozi rivuga ko bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ibikorwa bibi n’iterabwoba bikomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa DRC, ibyo bikaba bibangamira amahoro n’umutekano mu karere.
Basabye ko imitwe yitwaje intwaro yo mu karere ndetse n’amahanga iri kubutaka bwa DRC igomba gushyira hasi intwaro. By’umwihariko, havuzwe imitwe itatu yitwaje intwaro yo mu mahanga, FDLR yo mu Rwanda, RED-Tabara yo mu Burundi, na ADF yo muri Uganda.
Rikomeza rivuga ko iyi mitwe abayigize bagomba gutaha mu bihugu byabo, bikazakorwa binyuze muri gahunda z’amahoro za Nairobi kandi bigashyigikirwa n’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye muri DR Congo (MONUSCO).
Guverinoma y’u Rwanda yakomeje gushinja ingabo za Congo FARDC gukorana na FDLR mu gukora ihuriro rirwanya umutwe w’inyeshyamba M23.
Leta ya Congo nayo ishinja u Rwanda gushyigikira M23, gusa ibi birego u Rwanda rwakomeje kubihakana.
Iyi nama yemeje kandi ko inyeshyamba za M23 zikomeje kurwana n’ingabo za Congo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zigomba kuva mu turere wigaruriye.
Iri tangazo rivuga ko iyi nama yemeje “guhagarika imirwano muri rusange, cyane cyane ibitero kuri FARDC na MONUSCO guhera ku wa gatanu, 25 Ugushyingo 2022 saa 18h00”.
Mugihe M23 yanze gukurikiza iyi myanzuro, abayobozi bavuze ko bashobora kwemera gukoresha ingufu mu guhatira uyu mutwe kubahiriza ibyo usabwa.
Somaliya ivuga ko igisirikare cyayo, gifatanije n’abo gikorana b’abanyamahanga, bagabye igitero mu ntara ya lower Shabelle, gihitana abo muri al-Shabab 49. Itangazo ryasohowe na Minisitiri w’itangazamakuru ku wa gatatu, ryavuze ko icyo gikorwa cya gisirikare cyabereye mu karere ka Buulo Madiino, muri iyo ntara. Reta yavuze ko abo barwanyi ba al shabab batewe barimo gutegura kugaba ibitero ku baturage. Yavuze kandi ko hakoreshejwe indege, ariko igihugu cyabikoze nticyatangajwe. Ibi bitero […]
Post comments (0)