Inkuru Nyamukuru

Ubudage: Ibiceri by’agaciro ka miliyari 2 Frw byibwe mu minota 9 gusa 

todayNovember 24, 2022 99

Background
share close

Abajura bibye umuzigo wuzuye ibiceri ndangamateka y’iburayi bya cyera cyane bya zahabu bifite agaciro ka miliyoni €1.6 (miliyari hafi 2 Frw) mu nzu ndangamurage (musée) yo mu Budage. 

Ibiceri byibwe byavumbuwe i Manching mu 1999 bikekwa ko ari ibyo mu kinyejana cya mbere, mbere ya Yezu

Ibyo biceri bibarirwa mu magana byibwe i Manching mu gace ka Bavaria mu ijoro hagati bikorwa mu gitero cyamaze iminota icyenda gusa, nk’uko polisi ibivuga.  

Abo bajura bashobora kuba barabanje kwica uburyo bw’intabaza (alarm) bw’iyo nzu ndangamurage.  

Mbere yo kwinjira muri iyo nzu, imigozi ya internet iyegereye yabanje gucibwa biteza abahaturiye benshi kwinuba. Ibyo byatumye uburyo bw’intabaza butabasha gukora ubwo imiryango y’iyo nzu yamenwaga.

BBC ivuga ko bucyeye, abakozi basanze ibirahuri byashwanyagurikiye hasi muri iyo nzu ibiceri nabyo bitakiri aho bimurikwa mu isanduku. 

Mu 2017, igiceri rutura cya zahabu gipima 100kg cyibwe mu nzu ndangamurage mu Bubiligi.

Hashize imyaka ibiri, abajura bibye imirimbo 21 ikomeye n’ibindi bintu by’agaciro bya diyama mu bujura butangaje bwafashwe na CCTV mu nzu ndangamurage ya Dresden’s Green Vault mu Budage. 

Gusa polisi ivuga ko “itavuga” niba hari ihuriro risesuye hagati y’ubu bujura bwose.

Inzobere zitinya ko ibyo biceri byibwe bizashongeshwa bikamburwa agaciro k’amateka bibitse.  

Ibi biceri byataburuwe mu butaka mu 1999 hafi ya Manching – bikekwa ko aribyo biceri byinshi by’amateka y’iburayi byavumbuwe mu kinyejana gishize.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Hasojwe amahugurwa mu kurengera ubuzima

Ku wa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa yari maze iminsi 10 yerekeranye no kurengera ubuzima yitabiriwe n’abagera kuri 45 baturutse mu nzego zitandukanye. Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye na Carabinieri yo mu Butaliyani, yitabiriwe n’abakora mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko, izishinzwe kurengera ubuzima n’izishinzwe ibirebana no gushyiraho ibipimo bigamije guteza imbere ubucuruzi no kurengera abaguzi, zirimo […]

todayNovember 24, 2022 58

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%