Inkuru Nyamukuru

Ghana igiye kujya itanga zahabu mu kugura ibikomoka kuri peterori

todayNovember 24, 2022 75

Background
share close

Ghana yafashe umwanzuro wo kujya igura ibikomoka kuri peterori ikoresheje zahabu aho gukoresha amadolari.

Visi Perezida wa Ghana, Mahamudu Bawumia, yasobanuye ko uwo mwanzuro ugamije gushaka igisubizo ku kibazo cy’amadovize akomeje kugabanuka bikomeye mu bubiko.

Uko ibintu bimeze muri iki gihe, birimo gutuma agaciro k’ifaranga ryo muri Ghana ryitwa, cedi, kagabanuka mu gihe ubuzima bw’abaturage nabwo bukomeje guhenda kurushaho.

Visi-Prezida Bawumia avuga ko uwo mwanzuro mushya mugihe washyirwa mu bikorwa nk’uko biteganyijwe mu mezi atatu ya mbere ya 2023, uzagabanya bikomeye ugutakaza agaciro kw’ifaranga ry’igihugu.

Gukoresha zahabu bizatuma uburyo ifaranga ry’igihugu rivunjwa mu madolari bitagira ingaruka igaragara ku bikomoka kuri peterori mu gihe abanya-Ghana bataba bagikeneye amadovize kugirango bagurire hanze ibikomoka kuri peterori.

Uwo muyobozi avuga ko umwanzuro wo gukoresha zahabu mu kugura ibikomoka kuri peterori ari impinduka ikomeye cyane.

Uwo mwanzuro ufashwe mu gihe Minisitiri ushinzwe Ubukungu n’igenamigambi muri Ghana, Ken Ofori-Atta, yatangaje gahunda zigenewe kugabanya amafaranga leta ikoresha ndetse no kongera ayo yinjiza mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’amadeni.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RwandAir yazanye indege ya mbere itwara imizigo

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje ko indege ya mbere itwara imizigo yasesekaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali. Iyo ndege yitwa 787-800 Boeing Converted Freighter (BCF) yagenewe gutwara imizigo, ije mu Rwanda ikenewe cyane kuko hari benshi bagiye bagaragaza ko baburaga uko bageza ingano y’ibicuruzwa byabo ku Isoko mpuzamahanga ikenewe n’abakiliya. Ni serivisi kandi ikenewe cyane mu byerekezo byo muri Afurika by’umwihariko, nk’Umugabane uri mu nzira […]

todayNovember 24, 2022 69

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%