Perezida Paul Kagame yitabiriye isangira ry’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye Inama idasanzwe y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika iri kubera muri Niger.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko iri sangira ryabaye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 24 Ugushyingo, bakirwa na Perezida Mohamed Bazoum, mu rwego rwo guha ikaze bagenzi be baturutse mu bihugu bya Afurika.
Iki gikorwa kandi kitabiriwe n’abandi bayobozi barimo Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, Muhammadu Buhari wa Nigeria, Mokgweetsi Masisi wa Botswana ndetse na Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Aba bayobozi bose bitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yerekeye iby’inganda n’izindi nzego z’iterambere ry’ubukungu, iri kubera i Niamey muri Niger.
Iyi nama irabera mu mujyi wa Niamey muri Niger kuva ku wa 20-25 Ugushyingo 2022, ifite insanganyamatsiko yayo igaruka ku ‘guteza imbere urwego rw’inganda muri Afurika nta wuhejwe kandi hatirengagijwe izindi nzego z’ubukungu’.
Ni inama igamije kwerekana ubushake bwa Afurika bwo guteza imbere inganda nk’imwe mu nkingi zikomeye ziganisha uyu mugabane ku iterambere ry’ubukungu burambye nk’uko biteganyijwe mu cyerekezo cya 2063 n’icya 2030.
Abagize Itsinda ry’Abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ryo mu Bwongereza, ’Hillsong London’ bageze mu Rwanda, aho bitabiriye igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza cyiswe “Hillsong London Live in Kigali”. Hillsong London, yageze i Kigali bari kumwe na Bishop Benjamin Dube ukomoka muri Afurika y’Epfo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 24 Ugushyingo 2022. Iki gitaramo giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022, […]
Post comments (0)