Ubuzima bwa Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem, uri mu ba Producer beza u Rwanda rwagize bumerewe nabi, nyuma y’aho asabye abantu kumusengera.
Amakuru avuga ko Junior Multisystem amaze iminsi arembeye mu rugo kubera uburwayi bufitanye isano n’ingaruka zo gucibwa ukuboko.
Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Facebook, yasabye abakunzi be kumusengera, ati “Pray for me” (Munsengere).
Muri Mata 2019, ni bwo Junior yakoze impanuka agonzwe n’imodoka bimuviramo gucibwa ukuboko kuko kwari kwangiritse.
Muri uyu mwaka ubwo yasurwaga n’itangazamakuru, yavuze ko akeneye ubuvuzi bwimbitse kugira ngo abe yakira neza, anahishura ko abayeho mu buzima bushaririye.
Uyu mugabo wakoze indirimbo zakunzwe na benshi mu bakunzi ba muzika nyarwanda, ahamya ko igisigaye ari ukwiragiza Imana.
Zimwe mu ndirimbo Junior Multisystem yakoze harimo ‘Urudashoboka’ ya Knowless, ‘Umfatiye Runini’ ya Urban Boyz, ‘Ni ko Nabaye’ ya Zizou Alpacino, ‘Birarangiye’ ya Dream Boyz, n’izindi nyinshi zakunzwe.
Post comments (0)