Umunyarwankazi Miss Teta Karemera ari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa rya Miss Pride riri kubera ku mugabane w’Uburayi.
Uyu mukobwa wambaye nomero 18, ari ku mwanya wa mbere mu batora hifashishijwe ikoranabuhanga, muri iri rushanwa rigamije kurata ubwiza bw’Abanyafurika, umuco w’Abanyafurikakazi, Ubumwe, impano no kugaraga imishinga yabo ku Isi.
Teta ari kuza ayoboye abandi bakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Miss Pride, mu bakobwa bakomoka ku mugabane wa Afurika, aho afite amajwi asaga 500, irushanwa nyir’izina rikaba rizaba kuri uyu wa 26 mu nzu y’ubwami ya Royal Regency mu Bwongereza mu murwa mukuru London.
Mu kiganiro se wa Teta Karemera yagiranye na Ktpress, William Karemera yasabye ko Abanyarwanda bose bashyigikira umukobwa we, bakitabira kumutora kuko ari byo bizatuma atsinda iri rushanwa, akegukana ikamba.
Agira Ati, “Umukobwa wanjye yiyemeje kandi ageze kuri uru rwego ngo aheshe ishema u Rwanda ku rwego rw’Isi, ashishikajwe cyane no kwerekana uko ubuyobozi bw’u Rwanda bushyigikiye iterambere n’uburenganzira bw’umwana w’umukobwa, mubikore nk’uko n’abandi bavandimwe bo mu mahanga bari kubikora”.
Teta yavukiye i Nyamata mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba yarimukanye n’ababyeyi be gutura i London mu Bwongereza mu 2019, akaba yiga muri Westminster Kingswa College.
Ibiro bya Malawi bishinzwe kurwanya ruswa ACB, ku wa gatanu byatangaje ko Visi Perezida Saulos Klaus Chilima, yatawe muri yombi bitewe na ruswa imuvugwaho. Chilima azagezwa imbere y’urukiko, aho azakurikiranwa ku byaha bitatu ashuinjwa birimo imigenzereze ijyanye na ruswa nk’umukozi wa Leta, nk’uko bikubiye mu itangazo ry’ibiro bishinzwe kurwanya ruswa. Iri tangazo rivuga ko Visi Perezida Dr. Saulos Klaus Chilima bivugwa ko hagati y’ukwezi kwa Werurwe n’Ukwakira 2021, yakiriye indonke […]
Post comments (0)