Umutangabuhamya KAB032 yakomeje gutanga ubuhamya bwe yifashishije ikoranabuhanga ari i Arusha, mu gihe Kabuga n’Inteko iburanisha bari i Hague mu Buholandi.
Ubushinjacyaha bwibanze ku kiganiro umutangabuhamya yagiranye na Phillippe Nbilizi na Kantano Habimana muri Gicurasi 1994 ku byerekeye amabwiriza bahawe na Kabuga maze bamubaza igihe bakiriye aya mabwiriza. Umutangabuhamya yasobanuye ko atekereza ko bahawe ayo mabwiriza ubwo yabasuraga ku biro bya RTLM ku ya 17 Mata 1994, uwo munsi ari nabwo umutangabuhamya yahuraga na Kabuga ku biro bya RTLM.
Umushinjacyaha Rozenzweig yahise asaba umutangabuhamya kubwira Urukiko ibijyanye na radiyo RTLM nyuma y’itariki ya 6 Mata 1994 n’icyo bavuze ku iyicwa ry’Abatutsi. Umutangabuhamya yasobanuye ko RTLM yavugaga ko Perezida Habyarimana yishwe n’Abatutsi, Inkotanyi, Inyenzi kandi ko bagomba kwishyura iki cyaha. Byongeye kandi, RTLM yahamagariye guhiga Abatutsi bari bihishe.
Yakomeje avuga ko barangaga aho Abatutsi bihishe cyangwa aho babaga bashakaga icumbi cyangwa n’aho bari barahungiye. Bimwe mu bice umutangabuhamya yagarutseho ni ku musigiti wo Kwa Kadafi, kuri Sainte Famille no kuri St Paul.
Umutangabuhamya yatanze urugero, aho abanyamakuru ba RTLM bavuze ko hari minibus yari ivuye i Nyamirambo, itwaye Abatutsi ibajyanye mu mujyi rwagati, icyo gihe ngo umunyamakuru yavuze ko ari Inyenzi zishaka kwinjira mu mujyi, maze bafatirwa kuri bariyeri.
Umutangabuhamya yongeyeho ko RTLM yahamagariye abasirikare n’Interahamwe guhiga Abatutsi no kubica kugira ngo bishyure ikiguzi cy’iyicwa rya perezida Habyarimana Juvenal. Byongeye kandi, umutangabuhamya yavuze ko babwiraga Abahutu ko Abatutsi bashaka kugarura ubutegetsi bwirukanywe mu 1959.
Ubushinjacyaha bwumvishije abari mu rukiko igice cy’amajwi ya radiyo RTLM. Umunyamakuru aho yavugaga ko yabonye Inkotanyi zimeze nk’inka ziri mu ibagiro, ariko atazi niba ziri bwicwe uwo munsi cyangwa mu ijoro.
Abajijwe kuri iki gice, umutangabuhamya yavuze ko RTLM yashakaga kwerekana ko abagomba kwicwa ari abasirikare ba FPR. Icyakora, umutangabuhamya yakomeje avuga ko abantu bari bahungiye kuri uwo musigiti mu byukuri ari abatutsi baturugaka muri segiteri ya Nyamirambo, ahubwo ko RTLM yashakaga kuyobya abayumvaga ko Interahamwe zishe abasirikare ba FPR.
Umutangabuhamya yavuze ko yibuka ibitero bitatu byagabwe ku musigiti wo kwa Kadhafi. Icya mbere cyabaye muri Mata 1994 ubwo yumvaga kuri RTLM, umunyamakuru Noël Hitimana avuga ko ku musigiti, hihishemo ‘Inyenzi Nkotanyi’, ahamagarira abasirikare b’Interahamwe kujya kubashakayo.
Umutangabuhamya yagaragaje ko RTLM yagize uruhare rukomeye muri jenoside, avuga ko iyo itabaho nibura abantu bamwe bari kurokoka kuko yagize uruhare mu kuranga aho abatutsi babaga bihishe.
Umunyarwankazi Miss Teta Karemera ari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa rya Miss Pride riri kubera ku mugabane w’Uburayi. Teta Karemera ari ku isonga mu matora yo kuri murandasi Uyu mukobwa wambaye nomero 18, ari ku mwanya wa mbere mu batora hifashishijwe ikoranabuhanga, muri iri rushanwa rigamije kurata ubwiza bw’Abanyafurika, umuco w’Abanyafurikakazi, Ubumwe, impano no kugaraga imishinga yabo ku Isi. Teta ari kuza ayoboye abandi bakobwa 20 bari guhatanira ikamba […]
Post comments (0)