Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Dr. Sabin Nsanzimana agizwe Minisitiri w’Ubuzima, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022.
Dr Sabin Nsanzimana yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), guhera ku itariki 03 Gashyantare 2022.
Yahawe iyo mirimo nyuma y’igihe gito akuwe ku mwanya wo kuyobora Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kuko ngo hari ibyo yagombaga kubazwa, nk’uko byari biri mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 07 Ukuboza 2021.
Dr Sabin Nsanzimana asimbuye Dr Ngamije Daniel wari Minisitiri w’Ubuzima kuva muri Gashyantare 2020, asimbuye Dr Diane Gashumba.
Dr. Nsanzimana wagizwe Minisitiri w’Ubuzima afite ubunararibonye mu bijyanye na Porogaramu zo kurwanya Sida, gukora igenamigambi muri iyo ngeri n’ubushakashatsi ku bufasha bukwiriye guhabwa abantu babana n’iyi virusi.
Afite Masters Degree mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse afite n’Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi muri iyo ngeri.
Mu bandi bayobozi bashyizwe mu myanya harimo Dr. Yvan Butera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima. Asimbuye Lt. Col. Dr. Tharcisse Mpunga wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuvuzi no Kwigisha ku Rwego rwa Kaminuza cya Kigali.
Post comments (0)