Inkuru Nyamukuru

RIB yatwaye muri yombi abakozi batanu ba RBC

todayNovember 28, 2022 167

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi abakozi batanu bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, bazira gutanga amasoko mu buryo butemewe.

Dr. Thierry Murangira, Umuvugizi wa RIB, yemeje ko ku ya 26 Ugushyingo, aribwo aba bakozi batawe muri yombi. Nk’uko inkuru ya The New Times ibitangaza.

Aba uko ari batanu barimo James Kamanzi wari Umuyobozi mukuru wungirije muri RBC, Fidele Rwema, wari umukozi wa RBC mu karere ka Karongi, Fidele Ndayisenga, Jean Pierre Ndyambaje na Leoncie Kayiranga, bose bari basanzwe bagize komite ishinzwe gutanga amasoko muri RBC.

Aba bakekwa bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Kicukiro, Kimironko na Rwezamenyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Icyaha aba bose bakekwaho cyo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko gihanwa n’ingingo 188 gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuntu uhamijwe n’inkiko gukora iki cyaha guhanishwa igifungo kitarenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Mugihe bikozwe n’umukozi abitegetswe n’umuyobozi we, uwo muyobozi ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Dr. Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w’Ubuzima

Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Dr. Sabin Nsanzimana agizwe Minisitiri w’Ubuzima, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022. Dr Sabin Nsanzimana yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), guhera ku itariki 03 Gashyantare 2022. Yahawe iyo mirimo nyuma y’igihe gito akuwe ku mwanya wo kuyobora Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kuko ngo hari ibyo yagombaga kubazwa, nk’uko byari biri […]

todayNovember 28, 2022 162

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%